Gerard Bi Gohou yafashije Amavubi kubona intsinzi nyuma y’amezi icumi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Sudan igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kigali, ibona intsinzi nyuma y’amezi icumi atazi gutsinda uko bimera.

Wari umukino wa kabiri usoza imikino ya gicuti u Rwanda rwagombaga gukina na Sudan aho uwa mbere wakinwe kuwa kane tariki 17 Ugushyingo 2022 amakipe yombi anganya 0-0. Mu mukino w’uyu munsi Amavubi yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi babanje mu kibuga mu mukino wo kuwa kane aho Serumogo Ali, Niyigena Clement, Imanishimwe Emmanuel, Sahabo Hakim, Tuyisenge Arsene, Habimana Glen bari binjiye mu kibuga basimbuye mu mukino ubanza uyu munsi babanje mu kibuga, kongeraho Mutsinzi utari wakinnye umukino ubanza.

Muri uyu mukino nk’uko byagenze mu mukino ubanza nawo yawukinnye neza maze ku munota wa 21 binyuze ku mupira watakajwe n’abakinnyi ba Sudan imbere y’izamu ry’ u Rwanda maze wifatirwa na myugariro Mutsinzi Ange wacengeye umukinnyi wa Sudan hagati mu kibuga yubura amaso umupira awuhereza Tuyisenge Arsene, nawe wabigenje atyo areba uko rutahizamu Gerard Gohou yari ahagaze umupira awumuhereza awunyujije hagati y’abakinnyi ba Sudan, atsindira Amavubi igitego cyarangije igice cya mbere afite igitego 1-0.

Gerard Gohou yishimira igitego
Gerard Gohou yishimira igitego

U Rwanda mu gice cya kabiri rwatangiranye impinduka aho umutoza Carlos yakuyemo umunyezamu Ntwali Fiacre akinjiza Ishimwe Pierre, Niyonzimana Ally yasimbuye Bizimana Djihad mu gihe Nshuti Dominique Savio yasimbuye Tuyisenge Arsene. Ku munota wa 52 u Rwanda rwashoboraga kubona igitego nyuma ya koruneri yatewe na Rafael York maze Niyigena Clement agiye gushyiraho umutwe umupira arawuhusha.

Uyu mupira wasanze Gerard Gohou mu rubuga rw’amahina ahagaze wenyine ahita awutera mu izamu ariko awushota myugariro wa Sudan Ibrahim Taguleldin ku kaboko benshi bikanga ko ari penaliti ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko atariyo. Amavubi yakomeje gukora impinduka aho ku munota wa 57 Habimana Glen yasimbuwe na Hakizimana Muhadjili banakomeza gukina neza gusa umukino urangira u Rwanda rutsinze Sudan 1-0.

Uyu mukino wari umukino wa munani (7) ku mutoza Carlos Alos Ferrer kuva yagirwa umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Werurwe uyu mwakanya . Muri iyi mikino Amavubi yatsinzemo umukino umwe(1) w’uyu munsi, atsindwa itatu(3) anganya imikino ine(4).

Muri iyi mikino kandi Amavubi ku ngoma y’umutoza Carlos Alos yatsinzwe ibitego bitandatu (6) mu gihe yo yatsinze ibitego bitatu(3). iyi mikino irimo n’umukino wahuje u Rwanda na Saint Eloi Lupopo yo muri RDC muri Nzeri 2022.

Rutahizamu mushya w’Amavubi ukomoka muri Cote d’Ivoire Gerard bimusabye kugaragara mu mikino ine (4) kuva muri Nzeri 2022 yakina umukino wa mbere kugira ngo anyeganyeze inshundura ku nshuro ye ya mbere yambaye umwenda w’Amavubi.

Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ariwo wose tariki ya 3 Mutarama 2022 ubwo n’ubundi mu mukino wa gicuti yatsinze ikipe ya Guinea Conakry yiteguraga Igikombe cya Afurika yari igiye kwitabira muri Cameroon ikanyura mu Rwanda aho yahakiniye imikino ibiri umwe Amavubi atsinda 3-0, Guinea itsinda undi ibitego 2-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka