George Lewis Maniraguha ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Norvege ashobora kwerekeza muri Arsenal

Uwitwa George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguhawavukiye I Kigali mu Rwanda, biri kuvugwa ko ashobora gusinyira ikipe ya Arsenal nyuma y’iminsi ayikoramo igeragezwa.

Amakuru aturuka mu binyamakuru byinshi byo muri Norvege, aravuga ko umukinnyi w’imyaka 19 witwa George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, amaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, aho uyu musore ashobora no kuba yayisinyira.

Kugeza ubu uyu mukinnyi akinira ikipe yitwa IF Fram Larvik yo muri Norvege, ikaba ikina mu cyiciro cya gatau kizwi nka 2. Divisjon, aho yavuye yerekeza I Londres mu Bwongereza gukora igeragezwa nk’uko ibinyamakuru birimo icyitwa HITC ndetse na Adressa byo muri Norvege bibivuga.

George Lewis Maniraguha muri Mutarama uyu mwaka ubwo yakinaga umukino w'igikombe "iTromsø Cup" mu ikipe ye
George Lewis Maniraguha muri Mutarama uyu mwaka ubwo yakinaga umukino w’igikombe "iTromsø Cup" mu ikipe ye

Uyu musore iyo ushakishije amakuru ye bigaragara ko yavukiye I Kigali mu mwaka wa 2000, ahavuye aza gukina mu makipe yo muri Norvege arimo iz’abakiri bato nk’iya Tromsø IL yakiniye mu mwaka wa 2017, aza kuyivamo yerekeza mu yitwa Tromsdalen UIL II muri 2018, aza kuyivamo ajya muri Tromsdalen yo mu cyiciro cya gatatu ariko yo y’abakuru, ubu akaba ari kubarizwa muri IF Fram Larvik.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka