Geoffrey KONDOGBIA yavunikiye mu myitozo ya nyuma ya Centrafurika i Kigali-AMAFOTO

Geoffrey KONDOGBIA ukina hagati mu ikipe ya Valence yo muri Espagne, yavunikiye myitozo y’igihugu cye cya Centrafurika i Nyamirambo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ni bwo ikipe ya Centrafurika yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uko igomba kwerekeza i Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma, naho ku Cyumweru ikazakina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Geoffrey KONDOGBIA yasohotse mu kibuga ahambiriye
Geoffrey KONDOGBIA yasohotse mu kibuga ahambiriye

Muri iyi myitozo, Kapiteni w’iyi kipe ari nawe uhanzwe amaso muri uyu mukino, Geoffrey Kondogbia yavunikiye mu myitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, gusa ubu abaganga ntibaremeza niba atazakina uyu mukino.

Geoffrey KONDOGBIA bivugwa ko yaje afite imvune yatumaga akina hari aho ahambiriye
Geoffrey KONDOGBIA bivugwa ko yaje afite imvune yatumaga akina hari aho ahambiriye

Amakuru dukesha bamwe mu baje bayoboye iyi kipe, ni uko ikipe ya Valence asanzwe akinamo yari yanze kumurekura ngo aze mu Rwanda, ibi bikaba byaratumye ahabwa umuganga we wihariye baturukanye muri Espagne, ibi bikaba byanatumaga abayoboye iyi kipe batifuza ko hari uwafata ifoto igaragaza uyu mukinnyi ko yavunitse.

Andi mafoto y’imyitozo ya Centrafurika kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka