Geoffrey Kondogbia wa Valence mu bakinnyi bazahatana n’Amavubi i Huye

Umutoza wa Centrafrika Raoul Savoy yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba guhatana n’Amavubi, abakinnyi barimo Geoffrey Kondogbia wa Valence yo muri Espagne

Tariki ya 18 Ugushyingo 2018 nibwo Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na Centrafrika bazakina umukino w’umunsi wa gatanu mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Geoffrey Kondogbia wa Valence usanzwe uhangana na Lionnel Messi araba ari i Huye mu minsi iri imbere
Geoffrey Kondogbia wa Valence usanzwe uhangana na Lionnel Messi araba ari i Huye mu minsi iri imbere

Kugeza ubu ikipe ya Centrafrika ni iya gatatu mu itsinda ryayo n’amanota 4, aho kugeza ubu igifite amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’Afurika mu gihe yaba yitwaye neza mu mikino ibiri isigaje.

Umutoza wayo Raul Savoy, ayamaze guhamagara abakinnyi barimo umukinnyi Geoffrey Kondogbia ukina hagati mu ikipe ya Valence yo muri Espagne, hakabamo kandi Cédric Yambéré ukina muri Dijon yo mu Bufaransa.

Urutonde rw'abakinnyi bazahatana n'Amavubi
Urutonde rw’abakinnyi bazahatana n’Amavubi

Urutonde rw’Amavubi yahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Bashunga Abouba (Rayon Sports FC) and Rwabugiri Omar (Mukura VS)

ba myugariro: Iragire Saidi (MUkura VS), Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) & Rugirayabo Hassan (Mukura VS).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Rubanguka Steve (Patromaasmeshelen, Belgium), Nshimiyimana Amran (APR FC), Kalisa Rashid (SC Kiyovu) na Mushimiyimana Meddy (Police FC)

Ba rutahizamu: Medie Kagere (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Usengimana Danny (Terasan, Egypt), Shema Tresor (Torhout 1992km FC, Belgium) na Mico Justin (Sofapaka, Kenya).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka