Gen Patrick Nyamvumba yasoje imikino yahuzaga abasirikare mu Rwanda

Mu mikino ihuza ibigo bya gisirikare mu Rwanda yasojwe kuri uyu wa Gatanu,Diviziyo ya mbere niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Air Force kuri Penaliti

Mu marushanwa ngarukamwaka ahuza ibigo bya gisirikare bitandukanye byo mu Rwanda,by’umwihariko hashingiwe ku duce bigiye biherereyemo (RDF Inter-Force Sports Competition ), kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwaga imikino ya nyuma.

Gen Patrick Nyamvumba asoza imikino yahuzaga ibigo bya gisirikare mu Rwanda
Gen Patrick Nyamvumba asoza imikino yahuzaga ibigo bya gisirikare mu Rwanda
Ifoto y'urwibutso nyuma y'itangwa ry'ibikombe
Ifoto y’urwibutso nyuma y’itangwa ry’ibikombe

Mu mupira w’amaguru ari nawo wari witezwe n’abantu benshi, umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Diviziyo ya mbere n’ingabo zirwanira mu kirere (Air Force),umukino waje kurangira ikipe ya Diviziyo ya mbere itsinze Air Force kuri Penaliti 5-4 mu gihe umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ikipe ya Diviziyo ya mbere yegukanye igikombe mu mupira w'amaguru
Ikipe ya Diviziyo ya mbere yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru

Uyu mukino wari wanitabiriwe n’abakuru b’inzego zose za gisirikare mu Rwanda,watangiye ikipe ya AIr Force irusha Diviziyo ya mbere,iza no guhita ibona igitego mu minota ibanza,gusa mu gice cya kabiri ikipe ya Diviziyo ya mbere nayo yaje gusatira cyane iyi kipe maze iza no kubona igitego kuri Penaliti,umukino urangira ari 1-1,ndetse hahita haniyambazwa Penaliti,maze umunyezamu wa Diviziyo ya mbere,maze bagenzi be binjiza zose banegukana igikombe.

Umunyezamu wa Diviziyo ya mbere wafashe Penaliti,aha yashimirwaga n'abayobozi bakuru b'ingabo
Umunyezamu wa Diviziyo ya mbere wafashe Penaliti,aha yashimirwaga n’abayobozi bakuru b’ingabo
Bashyikirizwa igikombe na Gen Patrick Nyamvumba
Bashyikirizwa igikombe na Gen Patrick Nyamvumba
Muri Basket igikombe cyegukanwe n'ikipe y'Icyicaro gikuru cy'ingabo z'igihugu
Muri Basket igikombe cyegukanwe n’ikipe y’Icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu

Mu ijambo risoza iyi mikino ryavuzwe n’umugaba mukuru w’ingabi Gen. Patrick Nyamvumba,yongeye gukangurira ingabo z’u Rwanda kwitabira Siporo,ndetse no gukomeza kwesa imihigo mu bikorwa byabo byose

Gen Patrick Nyamvumba yagize ati " Aya marushanwa adufasha kongera imbaraga za gisirikare,kandi agomba no kuzadufasha kwitegura imikino ya gisirikare y’Afrika y’i Burasirazuba tuzakira muri Kanama,kandi ibikombe twatwaye umwaka ushize tugomba kubigumana tukongeraho n’ibindi"

Gen Patrick Nyamvumba asoza imikino yahuzaga ibigo bya gisirikare mu Rwanda
Gen Patrick Nyamvumba asoza imikino yahuzaga ibigo bya gisirikare mu Rwanda

Andi makipe yegukanye ibikombe

  • Basketball:Ikipe y’Icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu
  • Netball:Ikipe y’Icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu
  • Handball:Special force
  • Gusiganwa ku maguru (uwa mbere):Habumugisha Hussein

Andi mafoto yaranze iki gikorwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ingabo zacu nizo gushimirws pe

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 13-03-2016  →  Musubize

ingabo zacutuziri inyuma

victor semana yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

ntacyananira ingabozacu nimahanga batubera abagabo

victor semana yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

Ingabo zacu turazikunda cyane

Ngabo yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka