Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague warushinze

Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yatashye ubukwe bwa Byiringiro Lague ukinira APR FC yemera kubakira uyu muryango mushya wasezeranye kuri uyu wa Kabiri

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07/12/2021, ni bwo rutahizamu wa APR FC Byringiro Lague yasezeranye imberey’Imana na Kelia Uwase, ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa nawo wari wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Byringiro Lague na Kelia Uwase bagombaga kuba bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/12/2021, ariko buza kwimurwa kubera umukino APR FC yari ifitanye na RS Berkane, umukino wabereye muri Maroc.

Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro Lague na Kelia Uwase ku ntambwe bateye
Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro Lague na Kelia Uwase ku ntambwe bateye

Mu bitabiriye ibi birori batandukanye barimo Gen James Kabarebe, aho yaje gufata ijambo mu mwanya wo gutanga impano maze yemerera uru rugo rushya rw’abageni kuzabubakira kandi neza.

Gen James Kabarebe, Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC
Gen James Kabarebe, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC

Yagize ati “Kelia na Lague ntabwo nabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, iyo mbatwerera byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ibi byose ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza muruhutse nzabubakira kandi neza"
Ibyo ni byo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka