Wari umukino wari waravuzweho byinshi ndetse no guterana amagambo, nyuma y’aho nabwo umukino ubanza byari byagenze uko ariko wo uza kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Kuri Stade ya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari iri imbere y’abafana bayo bari banafaite icyizere cyo kwegukana amanota atatuntibyayihiriye, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 ku munota wa 89, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Kaneza Augustin.
Mu yindi mikino, kuri Stade Huye Mukura yahatsindiye Heroes igitego 1-0 cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand, naho i Nyamirambo AS Kigali ihatsindira AS Muhanga igitego 1-0.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
biranshimishije kuba gasogi yatsinze kuko kiyovu iyo itsinda knc niyari kubona aho arigitira nkurikije amagambo yariyatangaje murubuga rw,imikino ngewe ndumufana wa apr fc murakoze.