Gasogi yihereranye Kiyovu iyitsindira ku Mumena

Mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yari yarasubitswe, Kiyovu itunguwe na Gasogi United iyitsinda igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma

Wari umukino wari waravuzweho byinshi ndetse no guterana amagambo, nyuma y’aho nabwo umukino ubanza byari byagenze uko ariko wo uza kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.

Kuri Stade ya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari iri imbere y’abafana bayo bari banafaite icyizere cyo kwegukana amanota atatuntibyayihiriye, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 ku munota wa 89, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Kaneza Augustin.

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yakoze ikosa ryavuyemo igitego
Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yakoze ikosa ryavuyemo igitego
Kiyovu hari byinshi itumvikanagaho n'abasifuzi
Kiyovu hari byinshi itumvikanagaho n’abasifuzi
Gasogi yari yabanje hanze kizigenza wayo Manasseh
Gasogi yari yabanje hanze kizigenza wayo Manasseh

Mu yindi mikino, kuri Stade Huye Mukura yahatsindiye Heroes igitego 1-0 cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand, naho i Nyamirambo AS Kigali ihatsindira AS Muhanga igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biranshimishije kuba gasogi yatsinze kuko kiyovu iyo itsinda knc niyari kubona aho arigitira nkurikije amagambo yariyatangaje murubuga rw,imikino ngewe ndumufana wa apr fc murakoze.

NIZEYIMANA J.BOSCO yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka