Gasogi yasinyishije rutahizamu yise Intare y’Akanwa Rwabwiga

Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka I Burundi, uyu KNC akaba yaramuhimbye Intare y’Akanwa Rwabwiga

Hari hashize iminsi Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles “KNC” atangaza ko ikipe igomba kuzaba ifite rutahizamu udasanzwe, uyu akaba yaramaze no kumuha izina ry’Intare y’akanwa Rwabwiga.

Iddy Museremu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'u Burundi yasinyiye Gasogi United
Iddy Museremu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi yasinyiye Gasogi United

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter, yatangaje ko uwo rutahizamu ari umurundi Iddy Museremu, uyu akaba ari we wasoje shampiyona ahiga abandi mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 19.

Kugeza ubu Gasogi kandi yamaze gusinyisha Iradukunda Bertrand wakiniraga Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, ndetse na Mazimpaka André bahruka gusinyisha avuye muri Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka