Gasogi yanyagiye Gicumbi, Mukura itsindirwa ku mbehe na Police FC

Mu mikino isoza uwa 12 yabaye kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Gasogi United yanyagiye Gicumbi 4-1, mu gihe Mukura yatsindiwe mu rugo na Police Fc

Kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wahuje ikipe ya Gasogi United na Mukura VS, naho kuri Stade Huye habera umukino Mukura yakiriyemo Police Fc

Nyuma y’imikino irindwi, Gasogi yongeye kubona intsinzi

Ikipe ya Gasogi United yanyagiye ikipe ya Gicumbi ibitego 4-1, byatsinzwe na Hassan Djibrine ku munota wa gatatu, Trésor atsinda icya kabiri ku munota wa 29, Hakim kuri Coup-Franc atsinda icya gatatu ku munota wa 35, naho Malipangu atsinda icya kane ku munota wa 45.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Gicumbi FC yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Tuyishime Eric Congolais, umukino urangira Gasogi ibinye intsinzi nyuma y’imikino irindwi itazi uko amanota atatu asa.

I Huye, Mukura yatsinzwe, imyaka irasatira 10 nta ntsinzi kuri Police Fc.

Kuri Stade Huye hajyaga hitwa ku mbehe ya Mukura VS, ikipe ya Police Fc ku gitego cya Ndayishimiye Antoine Dominique yahatsindiye Mukura igitego 1-0, bituma Mukura ikomeza kugorwa na Mukura baheruka gutsinda muri 2012.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka