Gasogi United yongereye amasezerano y’umunya-Liberia Herron Berrian

Ikipe ya Gasogi United yamaze kongerera amasezerano y’imyaka umunya-Liberia Herron Berrian waje muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

Mu gihe hamaze havugwa gusubika no gusesa amasezerano mu makipe atandukanye kubera amikoro ashingiye ku cyorezo cya Coronavirus, ikipe ya Gasogi United yo yatangiye kongerera amasezerano abakinnyi bayo.

Herron Berrian yongereye amasezerano muri Gasogi United
Herron Berrian yongereye amasezerano muri Gasogi United

Kuri uyu wa Gatanu, uwabimburiye abandi ni Herron Berrian Scarla ukomoka muri Liberia, akaba yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri agomba gutangira kubahirizwa muri Nzeli 2020, nk’uko tubikesha Perezida wa Gasogi mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe.
Yagize ati "Herron Berrian Scarla yongereye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe yacu ya Gasogi United,aya masezerano azatangira kubahirizwa taliki 18/09/2020"

"Turi kubaka ikipe ikomeye y’igihe kirambye, twahisemo guhera kubakinnyi twari dusanganywe,Herron ni umukinnyi mwiza cyane tutifuzaga gutakaza"

"Si Herron wenyine twongereye amasezerano, ahubwo hari n’abandi bakinnyi dusanganywe turi mu biganiro ngo bongere masezerano bazakomezanye na Gasogi mu gihe kiri imbere."

Ubwo yasinyiraga iyi kipe umwaka ushize avuye muri Kiyovu
Ubwo yasinyiraga iyi kipe umwaka ushize avuye muri Kiyovu

Herron Berrian Scarla yari yarasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe taliki 18/09/2019, akaba yari avuye muri Kiyovu Sports yari yarasinyemo umwaka umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka