Gasogi United yiyemeje gutesha amanota Kiyovu Sports ishaka igikombe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022 saa cyenda zuzuye, ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, irakira Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wavuzweho byinshi na Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC).

Ni umukino uba urimo guhangana bitewe n'ibiba byavuzwe mbere yawo
Ni umukino uba urimo guhangana bitewe n’ibiba byavuzwe mbere yawo

Mbere y’uyu mukino, Perezida w’ikipe ya Gasogi yatangaje ko Kiyovu Sports kugeza ubu iyoboye shampiyona itwaye igikombe yaramutsinze byamubabaza cyane.

Yagize ati “Kiyovu itwaye igikombe ari Gasogi ikiyihaye izo nkovu ntabwo zazamva ku mutima ndakubwiza ukuri, simbizi kuko byaba ari ibintu bibi cyane bibayeho mu mateka ya Gasogi.”

KNC kandi yongeyeho ko nta mubano bafitanye na Kiyovu Sports yagiye ibarega mu bihe bitandukanye ahubwo ko bo bazajuririra mu kibuga.

KNC
KNC

Ati “Ni ikipe muri iyi minsi umubano wacu usa nk’aho atari mwiza mu buryo bwa siporo, twebwe ntabwo tuzajya kurega ngo Gasogi urumva yadutwaye umukinnyi ngo bayihagarike mu cyiciro cya mbere imyaka 2…..!! ngo Gasogi itugendaho ngo yavuze kuri Perezida(wa Kiyovu Mvukiyehe Juvenal) ibintu by’amatiku bidafite n’aho bihuriye, ibyo byose twarabibitse ubujurire buzabera mu kibuga.”

Ariko se KNC afite impamvu yo kuvuga imbere ya Kiyovu Sports mu kibuga?

Kuva ikipe ya Gasogi United yazamuka mu cyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-202, imaze guhura na Kiyovu Sports imikino itandatu(6) muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Muri iyi mikino yose ikipe ya Gasogi United ni yo imaze gutsinda imikino myinshi kuko imaze gutsinda Kiyovu Sports imikino itatu(3) Kiyovu Sports igatsinda umukino umwe(1) mu gihe amakipe yombi yanganyije imikino ibiri(2) bivuze ko mu manota 18 amakipe yombi amaze guhatanira ubwayo Gasogi United imaze kubonamo amanota 11.

Imikino itandatu imaze guhuza Gasogi United na Kiyovu Sports imaze kubonekamo ibitego 14 muri rusange aho buri kipe imaze gutsindamo ibitego birindwi(7). Muri iyi mikino ikipe yatsinze ibitego byinshi mu mukino umwe(1) ni Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wabaye tariki 11 Gicurasi 2021 muri shampiyona ya 2020-2021. Ni mu gihe kandi ibitego byinshi Gasogi United yinjije mu izamu rya Kiyovu Sports ari ibitego bibiri(2) ubwo yanayitsindaga ibitego 2-1 mu mukino wabaye tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Gasogi United na Kiyovu Sports zahuye bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 mu mukino wabaye tariki 31 Ukwakira 2019 ukarangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta mukino n’umwe wari wahuza amakipe yombi ngo urangire utinjiyemo nibura igitego, bivuga ko amakipe yombi atari yanganya 0-0 kuva yatangira guhura.

Kiyovu Sports ikina n’ikipe ya Gasogi United ntiyari yashobora na rimwe kurangiza umukino itinjjwe igitego mu izamu ryayo kuko nibura mu mikino yose bahuye Gasogi United yinjiza igitego mu izamu rya Kiyovu Sports mu gihe nyamara Gasogi United yo imaze gusoza imikino ibiri(2) itinjijwe igitego mu izamu na Kiyovu Sports.

Imyitwarire yo mu kibuga hagati ya Gasogi United na Kiyovu Sports igaragaza ko mu mikino itandatu(6) imaze guhuza amakipe yombi hamaze gutangwamo ikarita imwe y’umutuku yahawe Gasogi United mu mukino wayahuje tariki 11 Gicurasi 2021 mu gihe ariko hamaze gutangwamo amakarita 27 y’umuhondo arimo amakarita 12 yahawe Kiyovu Sports mu gihe Gasogi United yahawe amakarita 15 y’umuhondo.

Mu mikino itanu(5) Gasogi United iheruka gukina muri rusange muri shampiyona uyu mwaka yatsinzemo umukino umwe(1) itsindwa imikino itatu(3) inganya umukino umwe(1) aho muri iyi mikino yose yinjijemo ibitego bitatu(3) itsindwa ibitego bitandatu(6).

Kiyovu Sports kuva hatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 ntabwo yari yatakaza umukino n’umwe kuko mu mikino irindwi imaze gukina yose yayitsinze iyinjijemo ibitego 15 ikinjizwamo ibitego bibiri (2) gusa.

Umukino ubanza wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2021 wasize Kiyovu Sports inganyije na Gasogi United igitego 1-1, ibitego byatsinzwe na Bigirimana Abedi watsindiye Kiyovu Sports mu gihe Hassan Djibrine yatsindiye Gasogi United.

Kiyovu Sports kugeza ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona ku mwanya wa mbere n’amanota 50 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 10 n’amanota 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka