Gasogi United yatsinze Gorilla iyobora urutonde rwa shampiyona

Ikipe ya Gasogi United ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo nyuma yo gutsinda Gorilla ibitego 2-1

Gasogi ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona
Gasogi ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu ku kibuga cya Bugesera habereye umukino ubanziriza indi y’umunsi wa 18 wa shampiyona, aho Gorilla FC yari yakiriye ikipe ya Gasogi United.

Ni umukino ikipe ya Gasogi yari imaze iminsi idatsinda Gorilla FC yifuzaga gutsinda kugira ngo iyobore urutonde rwa shampiyona.

Gasogi yatsinze Gorilla ibitego 2-1
Gasogi yatsinze Gorilla ibitego 2-1

Ikipe ya Gorilla FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31 gitsinzwe na Habimana Yves, Gasogi United iza kwishyurirwa Ravel Ndjoumekou ku munota wa 56 w’umukino, naho ku munota wa 90 Malipangou Théodore atsindira Gasogi igitego cy’intsinzi.

Gorilla ntiyabashije kwikura imbere ya Gasogi United
Gorilla ntiyabashije kwikura imbere ya Gasogi United

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Gasogi United iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35, APR FC igomba gukina na Sunrise kuri uyu wa Gatandatu ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka