Gasogi United yasinyishije rutahizamu wifuzwaga na Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United yasinyije Bola Lobota Emmanuel byari bimaze iminsi bivugwa ko yumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United ikomeje gutungurana ku isoko ryo kugura abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, yongeye kwerekana ko ifite zo kuba imwe mu makipe ahatanira ibikombe ubwo yasinyishaga rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bola Lobota ubwo yakoraga imyitozo mu Nzove mu mwaka ushize, aza no gushimwa na Rayon Sports
Bola Lobota ubwo yakoraga imyitozo mu Nzove mu mwaka ushize, aza no gushimwa na Rayon Sports

Hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi wigeze kuyikoramo igeragezwa muri Gashyantare 2019 ndetse ikanamushima, uyu ruthizamu no kugaruka mu Rwanda muri Kamena 2019 aho byavugwaga ko agarutse aje gusinya ariko na bwo ntibumvikana asubirayo.

Yanakiniye ikipe y'igihugu ya RD Congo y'abatarengeje imyaka 23
Yanakiniye ikipe y’igihugu ya RD Congo y’abatarengeje imyaka 23

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 23/06/2020 ni bwo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wanakiniye Republika iharanira Demokarasi ya Congo y’abatarengeje imyaka 23.

Iyi kipe ya Gasogi kandi mu minsi ishize yari yasinyishije myugariro Herve Beya Beya nawe ukomoka muri Congo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi iyi kipe yasinyishije barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura VS, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi Fc, Bugingo Hakim Wakiniraga Rwamagana City n’umunyezamu Mfashingabo Didier wari umunyezamu wa Etoile del’Est.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyamara ba rayon nimushaka mushyire hamwe murwanye ikinyoma cya Sadate kuko n’uwo muhadgiri ababwira ntawe muzabona. Dore aho nibereye nimubona muhadgiri adasinyiye APR muzangaye.

k yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Oohhh Sadati!!!

Hasen yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Yewe ngewe ubu ntacyo navuga Sadate yakomeje kutwizeza ko afite gahunda yo kugura abakinnyi bakomeye none abeza barimo baragenda bigira muyandi makipe.None se bavuga umukinnyi ngo bamaze kumvikana ,ejo ukumva ngo yasinyiye indi equipe,ubwo ahasigaye we azagura abazaba basigaye batabonye amakipe abashima, njyewe gahunda y’abayobozi bacu batubwira ntangiye kuyikemanga.

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

NUBUNDI NGO AKAMASA KAZACA INKA KAZIVUKAMO .SADATE NUWANYU MUREKE ABARANGIZE RERO.

RWAGAJU THOMAS yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka