Gasogi United yasinyishije abandi bakinnyi babiri bashya (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yasinyishije abakinnyi babiri bashya barimo Nzitonda Eric Wari usanzwe ari kapiteni wa Gicumbi

Ku mwaka wayo wa kabiri ubwo izaba ikina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United ni imwe mu makipe akomeje kugaragaza imbaraga mu gusinyisha abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo isanganwe.

Ku mugoroba wo kuri Kabiri, iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, iyi kipe yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bashya, barimo Nzitonda Eric wari kapiteni wa Gicumbi, ndetse na Bugingo Hakim Wakiniraga Rwamagana City.

Nzitonda Eric yashimiye ikipe ya Gicumbi yari amazemo imyaka 3 akavuga ko ibyo yari afite yabitanze akaba ariyo mpamvu agiye gushakira ahandi ariho muri Gasogi United.

Nzitonda Eric wari umaze imyaka itatu akinira Gicumbi Fc, mubitego 14 iyi kipe yatsinze uyu mwaka, NZITONDA Eric wenyine yagize uruhare mu bitego 11 dore ko yatsinze 5 atanga imipira ya nyuma yavuyemo ibitego 6.

Nzitonda Eric wari Kapiteni wa Gicumbi FC
Nzitonda Eric wari Kapiteni wa Gicumbi FC

Bugingo Hakim wavuye muri Rwamagana City, ni umukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu, ariko akaba ashobora no gukina ku ruhande rw’ibumoso, yari amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino ibanza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, imikino ikaba yarahagaze hatabayeho imikino yo kwishyura kubera icyorezo cya Covid 19.

Bugingo Hakim wakiniraga Rwamagana City na we yerekeje muri Gasogi United
Bugingo Hakim wakiniraga Rwamagana City na we yerekeje muri Gasogi United
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GASOGI IRIGUKORA UMUTIKABISA GASOGI NDABONA IZABA NKIYAGATATU
_APR NI 1
_KIYOVU NI (2)
_GASOGI NI (3)
_POLIC NI (4)

NDAYISHIMIYE yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka