Gasogi United yasinyishije abakinnyi babiri bakinaga hanze y’u Rwanda (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yakiriye abakinnyi babiri barimo rutahizamu ndetse n’ukina mu kibuga hagati bakinaga hanze y’u Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03/08/2022, ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze kwakira abakinnyi babiri bakinaga hanze y’u Rwanda, ndetse bakaba banatangiye imyitozo muri iyi kipe kuri Stade ya Kicukiro.

Aba bakinnyi bakoranye imyitozo n'abandi
Aba bakinnyi bakoranye imyitozo n’abandi

Abo bakinnyi ni rutahizamu witwa Nanbur Gabriel Nannim wakinaga mu ikipe yo muri Nigeria, ndetse na Eloundou Ngono Fernand Guy Herve ukina mu kibuga hagati, uyu akaba yakiniraga ikipe ya Union Douala yo muri Cameroun.

Eloundou Ngono Fernand Guy Herve Union Douala

Nanbur Gabriel Nannim ukomoka muri Nigeria

Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yatangaje ko ibahaye ikaze mu ikipe, aho amakuru ava muri iyi kipe yemeza ko buri wese yaraye asinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kugeza ubu abakinnyi bamaze iminsi bayikoramo imyitozo barimo Nizigiyimana Abdulkharim Mackenzie, na Habimana Hussein bakiniraga ikipe ya Rayon Sports, ntibiratangazwa niba nabo baramaze gusinya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka