Gasogi United yabonye amanota atatu ya mbere, Luvumbu ashimisha abafana ba Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United yabonye amanota atatu yayo ya mbere imbumbe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa, mu gihe Heritier Luvumbu yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ubwo batsindaga Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa.

Heritier Luvumbu (w'imisatsi y'umweru) na Mutatu Mbedi Manasseh bishimira igitego cya Rayon Sports
Heritier Luvumbu (w’imisatsi y’umweru) na Mutatu Mbedi Manasseh bishimira igitego cya Rayon Sports

Umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021 ku masitade atandukanye.

Ikipe ya Gasogi United yakiriye Kiyovu Sports iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Gasogi United yafunguye amazamu ku munota wa 36 ku gitego cyatsinzwe na Hassan Kikoyo cyanatumye igice cya mbere kirangira Gasogi United iyoboye umukino. Igice cya kabiri cyatangiranye igitego cya Gasogi United cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand ku munota wa 47. Kiyovu Sports yari ikibyina intsinzi yakuye kuri Rayon Sports yatsindiwe na Robert Saba ku munota wa 88. Gasogi United yari inyotewe gutsinda yahise yuzuza amanota ane.

Mu itsinda rya kabiri ikipe ya Rayon Sports yasuye Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda maze iyitsinda ibitego bibiri ku busa. Heritier Luvumbu wari ukumbuwe n’abakunzi ba Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 28 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’izamu ari nako igice cya mbere cyarangiye. Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 90 cyatsinzwe na Nishimwe Blaise ku mupira yari ahawe na Heritier Luvumbu maze Rayon Sports ishimangira kuyobora itsinda rya kabiri n’amanota atandatu.

Mu itsinda rya mbere Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe mu gihe APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego bitatu ku busa. APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 13 igitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Igice cya kabiri APR FC yatsinzemo ibitego bibiri byatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 84 mbere y’uko Mugunga Yves ashimangira intsinzi atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 88.

Uko imikino yo ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021 yagenze:

Itsinda rya mbere:

 Bugesera FC 0-3 APR FC
 Gorilla FC 2-1 Bugesera

Uko itsinda rihagaze
1. APR FC : Imikino itatu, amanota 9
2. Gorilla FC : Imikino,itatu ,amanota 6
3. As Muhanga : Imikino ibiri , amakuru 0
4. Bugesera FC: imikino itatu ,amanota 0

APR FC yayoboye itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego bitatu ku busa
APR FC yayoboye itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego bitatu ku busa

Itsinda rya kabiri
 Gasogi United 2-1 Kiyovu Sports
 Rutsiro FC 0-2 Rayon Sports

Uko itsinda rihagaze

1. Rayon Sports: Imikino itatu, amanota 6
2. Rutsiro FC: Imikino itatu’ amanota 4
3. Gasogi United: Imikino itatu, amanota 4
4. Kiyovu Sports: Imikino itatu, amanota 3.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka