Gasogi United igiye kubaka stade yakira abantu ibihumbi 20

Umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko iyi kipe mu myaka itazajya ikodesha kuko igiye kwiyubakira iyayo.

Nyuma y’umwaka umwe ikina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United yafasha ingamba zo kuba yakwiyubakira stade yayo, yakwakira byibura abafana ibihumbi 20.

KNC uyobora Gasogi avuga ko mu myaka ibiri gusa bazaba bamaze kwiyubakira stade
KNC uyobora Gasogi avuga ko mu myaka ibiri gusa bazaba bamaze kwiyubakira stade

Nk’uko bigaragara mu mashusho ari ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe, KNC uyobora Gasogi ahamya adashisdikanyo ko ikipe ye yamaze kunoza umushinga wo kubaka stade yayo bwite, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 16,000 bicaye neza, ndetse n’abandi 4,000 bashobora guhagarara.

Yagize ati " Reka mbibwire abanyarwanda banabyumve, umwaka w’imikino 2021/2022, Gasogi ntabwo muzongera kuyibona ku kibuga cy’igitirano....hari ababivuze, bakora na Fundraising ariko twebwe tubivuze tubihamya...muzi dutekereza iki ? Wigeze ubona dukora ibishushanyo turi kubyereka abantu ? Twebwe ntabwo turi kurota."

" Saison 2021/2022 Gasogi United izaba iri ku kibuga cyakira abantu ibihumbi cumi na bitandatu ( 16.000) bicaye neza n’abandi ibihumbi bine (4000) bahagaze. Ni ukuvuga ko ari ikibuga kizajya cyakira abantu ibihumbi makumyabiri."

Ibi KNC abivuga nyuma y’ikipe ya Rayon Sports nayo iheruka gutangiza umushinga wo kubaka stade yayo (Gikundiro Stadium), igishushanyo mbonera kikaba cyaranamurikiwe abafana mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino mu kiswe Rayon Sports Day.

Iyi kipe ya Gasogi United iri gukina umwaka wayo wa mbere muri shampiyona, shampiyona iheruka gusubikwa aho yari igeze ku munsi wa 23, Gasogi United yari ku mwanya wa cyenda n’amanota 29, iyi kipe ikaba yaranatangiye kwiyubaka aho iherutse no gusinyisha rutahizamu Iradukunda Bertrand.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nukuri yarakenewe naze atugeze kubyiza nk’ibyo, dukeneye ibikorwa apana amagambo!

innocent yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

NTAYO UZUBAKA NAWE UGIYE KWIGIRA NKABA RAYON UJYE UZANA IBIKABYO.

RUTO yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Courage. Naze tumurangire abazamuha inguzanyo bayimwubakire nziza cyane inasakaye niba afite make.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 25-05-2020  →  Musubize

Arayubakada araca agahigo

Dushime yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka