Gasingwa Michel yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 3 ugushyingo 20011 yemeje ko Gasingwa Michel ariwe munyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe.

Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga iri shyirahamwe, umunyabanga ntatorwa nk’uko bigenda ku yindi myanya y’ubuyobozi ahubwo ashyirwaho na komite nyobozi.

Gasingwa w’imyaka 47 asimbuye Jules Kalisa weguye ku mirimo ye tariki 13 nzeri uyu mwaka nyuma y’umunsi umwe uwari umuyobozi wa FERWAFA Brig Gen Jean Bosco Kazura na we yeguye.

Gasingwa Michel yaramamaye cyane mu Rwanda kubera gusifura imikino ikomeye kandi akayisifura neza. Gasinzigwa yabaye kandi umusifuzi mpuzamahanga hafi imyaka 13, kuva mu 1997 kugeza muri 2009 ubwo yasezeraga kuri ako kazi burundu.

Mbere yo gukora akazi ko gusifura, Gasingwa yakinnye umupira w’amaguru muri Mukura VS, Kiyovu Sports ndetse n’Amatare. Ubu yakoraga akazi ko guhugura abasifuzi (FIFA instructor), akaba ari n’umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda ARAF.

Mu bandi bavuzwe cyane bifuzaga uyu mwanya ukomeye mu mupira w’amaguru harimo Habyarimana Florent wahoze ashinzwe ubuzima bw’ikipe (team manager) ya Mukura VS bikaza no kumuviramo kwirukanwa kuko ngo yagiye gusaba ako kazi muri FERWAFA nta burenganzira yahawe na n’ikipe yakoreraga. Mukura yo yifuzaga ko Olivier Mulindahabi (umunyamabanga mukuru w’iyi kipe) ariwe wahabwa uwo mwanya ariko Florent Habyarimana ntiyabikozwa bituma asezererwa.

Ishyirwaho ry’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA rije risanga izindi mpinduka nyinshi zakozwe mu mupira w’amaguru mu Rwanda muri uyu mwaka. Uwari minisitiri wa siporo Joseph Habineza yeguye ku mirimo ye agasimburwa na Protais Mitali. Uwari umutoza w’Amavibi Sellas Tetteh wasimbuwe na Milutin Micho. Ntagungira Celestin “Abega” na we yatorewe kuyobora FERWAFA nyuma y’iyegura rya Brig.Gen. Jean Bosco Kazura.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka