Gael Duhayindavyi ukinira Mukura arasabirwa guhagarikwa

Ikipe yitwa Flamengo FC y’i Burundi irasaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) guhagarika umukinnyi wa Mukura witwa Gael bityo ntazakine Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa.

Duhayindavyi nyuma yo gusinya muri mukura, yereka abafana umwambaro azajya yambara
Duhayindavyi nyuma yo gusinya muri mukura, yereka abafana umwambaro azajya yambara

Ubuyobozi bw’ikipe ya Flamengo FC yazamuye uwo mukinnyi, buvuga ko agomba guhagarikwa kubera ko igurwa rye ritubahirije amasezerano bari bafitanye.

Umunyamategeko w’iyo kipe witwa Ikorivyiza Brillant yabwiye Kigali Today ko bamaze gutanga ikirego muri FERWAFA bayisaba guhagarika uyu mukinnyi.

Agira ati “Twamaze gutanga ikirego muri FERWAFA dusaba ko uyu mukinnyi yahagarikwa dutegereje igisubizo cya FERWAFA. Twanatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’Uburundi mu gihe bitabaye uko tubisaba tuzarega ikipe ya Mukura na FERWAFA muri CAF na FIFA ”

Flamengo ivuga ko ubwo Duhayindavyi yajyaga muri Vitalo’o agurishijwe miliyoni eshanu z’Amarundi, bumvikanye ko azakinira Vitalo’o imyaka ibiri ku masezerano y’intizanyo yashira agasubira mu ikipe ya Flamengo yamuzamuye, ikaba ariyo yamugurisha mu gihe yaba agiye ahandi .

Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Vitalo’o siko byagenze kuko yahise agurwa aza mu Rwanda, Flamengo itabizi kandi ariyo yagombaga kugira uruhare mu ku mugurisha nk’ikipe ya mureze ikagira icyo ibonaho ku mafaranga yaguzwe.

Vitalo’o irimo gushyirwa mu majwi na Flamengo ko yishe amasezerano bari bagiranye kuko aho kumurekura ngo asubire mu ikipe yamureze atariko byagenze, ahubwo bamuhaye ibaruwa imurekura kandi atari umukinnyi wabo.

Gael Duhayindavyi ubwo yasinyaga muri Mukura
Gael Duhayindavyi ubwo yasinyaga muri Mukura

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura kuri iki kibazo bwo buvuga ko Duhayindavyi ari umukinnyi wabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bahamya ko nta ruhare bagize mu manyanga Flamengo ivuga ko yakozwe; nkuko umunyamabanga wa Mukura Niyobuhungiro Fidele yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Twebwe ibyo ntabyo tuzi! Umukinnyi twamuguze amasezerano ye arangiye kandi dufite n’ibyangombwa bye byatanzwe na Federation y’Uburundi n’ibitangwa na FIFA byemerera umukinnyi gukina mu yindi shampiyona.”

Amasezerano hagati ya Duhayindavyi na Flamengo ateganya iki?

Umunyamategeko w’ikipe Flamengo FC, Ikorivyiza avuga ko bagiranye nawe amasezerano yo kujya bamutanga bamutije yarangira bakongera kuyasubiramo bagasinya amashya.

Kuva uwo mukinnyi rero yatangira gukina mu makipe yo mu kiciro cya mbere nka Atletico na Vitalo’o ngo nibwo buryo bwari bwakoreshejwe.

Mu gihe nta yandi masezerano ahari aya yagiranye na Flamengo FC avuga ko ariyo agihabwa agaciro.

Abajijwe imyaka ayo masezerano ubusanzwe aba agomba kumara yavuze ko nta myaka runaka yari yateganjwe, ahubwo yateganyaga ko mu gihe yaba yifuje kujya mu yindi kipe yari kuza kubisaba Flamengo FC.

Gael Duhayindavyi (uri hagati) yazamukiye muri Flamengo. Uwo bari kumwe ibumoso ni umutoza Haringingo nawe wazamukiye muri iyo kipe
Gael Duhayindavyi (uri hagati) yazamukiye muri Flamengo. Uwo bari kumwe ibumoso ni umutoza Haringingo nawe wazamukiye muri iyo kipe

Ubu Gael Duhayindavyi aracyari umukinnyi wa Flamengo ikipe yose imwifuza igomba kubanza kuyicaho .

Ikorivyiza asaba ko FERWAFA ibereka impapuro yagendeyeho zatumye imwemerera gukina mu Rwanda.

Bifuza ko amafaranga yaguzwe Duhayindavyi bagira ayo bahabwaho kandi bagasaba Mukura ko bahura bakagirana ibiganiro.

Icyo kibazo kandi ngo kiri no ku wundi mukinnyi witwa Christopher nawe usanzwe muri iyo kipe warangije amasezerano ariko Mukura ikaba itaragaruka ngo bongere bavugane.

Ikoribviza agira “Twebwe imiryango irafunguye nibashaka ko ibintu bitajya kure nibaze tuganire umukinnyi akine byubahirije amategeko nibataza tuzajya no muri FIFA.”

Gael Duhayindavyi ni umwe mu bakinnyi bakomeye binjiye muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2017 kuko yaje ariwe ufite igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2016 mu Burundi.

Asanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi izwi ku izina rya Intambamurugamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka