France Football yakoze impinduka mu itangwa ry’ibihembo bya Ballon d’Or

Ikinyamakuru France Football gitegura ibihembo ngarukamwaka bya Ballon d’Or bihabwa abakinnyi bahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi cyahinduye uburyo ndetse na bimwe mu bigenderwaho mu itangwa ry’ibi bihembo.

Lionel Messi ni we umaze kwegukana ibihembo bya Ballon d'Or byinshi
Lionel Messi ni we umaze kwegukana ibihembo bya Ballon d’Or byinshi

Ubusanzwe ibihembo bya Ballon d’Or byari bisanzwe bitangwa hakurikijwe cyane ibyabaye mu mwaka usanzwe ariko ubu mu mpinduka zakozwe ni uko hazajya hakurikizwa ibyabaye mu mwaka w’imikino, ubundi usanzwe utangirira mu mwaka umwe mu kwezi kwa Kanama ukarangirira mu mwaka ukurikira mu kwezi kwa Nyakanga ubwo henshi shampiyona i Burayi ziba zirangiye (urugero:2021-2022) aho kuba umwaka usanzwe uhera muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza (urugero:2022) nk’uko byari bisanzwe.

Ibi bivuze ko mu bihembo bya 2022 nk’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza kitazabarwa ahubwo uko abakinnyi bazitwara muri iki gikombe cy’isi bizabarirwa mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 mu itangwa ry’ibihembo by’uwo mwaka.

Mu zindi mpinduka zakoze ni uko France Football na L’Equipe ari bo batoranyaga abakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or, Yashin Trophy igihembo gihabwa umunyezamu witwaye neza na Kopa Trophy ihabwa umukinnyi witwaye neza uri munsi y’imyaka 21, ariko kuri ubu hongerewe inararibonye zizajya zigira uruhare mu gutoranya abahatanira ibi bihembo barimo na Ambasaderi wa Ballon d’Or, Didier Drogba.

Ubusanzwe nyuma yo gushyira hanze abahatanira ibihembo muri rusange, habaga amatora yakorwaga buri gihugu mu bihugu 170 kigahagararirwa mu matora nk’uko byagenze n’umwaka ushize wa 2021. Icyakora kuri ubu mu matora hazajya hahagararirwa gusa ibihugu 100 bizajya biba ari ibya mbere ku isi ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu aba ahagaze mu bagabo ndetse n’ibihugu 50 bya mbere ku isi ku rutonde rwa FIFA mu bari n’abategarugori.

Impinduka ya nyuma yakozwe ni uko kuri ubu ikintu cya mbere abatora bazajya bagenderaho ari ukureba uburyo umukinnyi ku giti cye yitwaye mbere yo kureba umusaruro muri rusange yagezeho n’ikipe ye, ariko na byo ngo bizajya bikurikizwa.

Ibihembo bya Ballon d’Or byatangiye gutangwa mu 1956 n’ikinyamakuru France Football. Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain ni we uheruka kwegukana Ballon d’Or ya 2021 akaba ari na we ufite ibyo bihembo byinshi aho amaze gutwara birindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka