Football: Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri banyagiye ab’iya Muyinga 5-0

Mu mukino wa Gicuti w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abapadiri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’iy’aba Diyosezi Gatolika ya Muyinga mu Burundi, warangiye Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinde 5-0.

ikipe y'Abapadiri ya Diyosezi ya Ruhengeri
ikipe y’Abapadiri ya Diyosezi ya Ruhengeri

Ni umukino wabereye kuri stade Umuco yo mu ntara ya Muyinga i Burundi, ku wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 saa cyenda, imbere y’imbaga y’abaturage bagera mu bihumbi bitandatu bari buzuye iyo stade, aho bagaragaje amatsiko yo kureba uko izo ntore z’Imana ziconga ruhago.

Mu mukino wari unogeye amaso, imbere ya Musenyeri Joachim Ntahondereye, Umushumba wa Diyosezi ya Muyinga, na Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri binjiranye ishyaka mu kibuga bashaka intsinzi.

Ni nyuma y’uko bari bamaze gutakaza umukino wa basketball, aho batsinzwe n’abapadiri ba Diyosezi ya Muyinga ku manota 29 kuri 17.

Ikipe y'abapadiri ba Diyosezi ya Muyinga
Ikipe y’abapadiri ba Diyosezi ya Muyinga

Iryo shyaka ryaranzwe n’urwego rw’ubuhanga ruri hejuru y’urwego rw’ikipe ya Diyosezi ya Muyinga, byanabahiriye igice cya mbere kirangira bafite 3-0.

Igice cya kabiri nticyabagoye, nyuma y’uko bari bamaze kwigarurira abafana b’i Burundi bitewe n’umupira urimo ubuhanga bakomeje kugaragaza, batsinda ibitego bibiri, umukino urangira abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinze aba Diyosezi ya Muyinga bari bakiriye umukino, ibitego 5-0.

Mu ijambo rye nyuma y’umukino, Musenyeri Vincent Harolimana yatangaje impamvu nyamukuru z’uwo mukino wabahuje n’abaturanyi b’i Burundi.

Ati “Yari imikino myiza cyane, aho twagaragaje ko turi abana b’Imana muri Kristu tukaba abavandimwe, guhura nk’uko tugasabana tugahuzwa na siporo, ni ikintu gishimangira ubuvandimwe burenga imipaka. Byagaragaye ko guhuza abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri n’aba Diyosezi ya Muyinga ari ibintu bari banyotewe”.

Amakipe yombi yifuzaga intsinzi
Amakipe yombi yifuzaga intsinzi

Arongera ati “Batweretse ubuhanga bwabo, umukino wari mwiza nawushimye cyane kandi nifuza ko byakomeza, kugira ngo abantu bahure bishime bubake ubuvandimwe, amarembo ubwo afunguye tuzakomeza dushyire imbaraga mu guhura”.

Musenyeri Harolimana wishimiye uburyo bakiriwe i Burundi, agaruka ku bihuza u Burundi n’u Rwanda, cyane cyane ururimi, avuga ko ubwo bumwe buzakomeza gusigasirwa.

Ati “Twakiriwe neza cyane mu gihugu cy’u Burundi kuva twinjira ku mupaka wa Nemba, twakiriwe neza n’urugwiro rwinshi, noneho mu gihe cy’imikino byagaragaye ko hari akanyamuneza mu bantu, abantu bari bari muri iyi stade uko banganaga, berekanye ko bashaka guhura bagaragaza ubuvandimwe”.

Musenyeri Ntahondereye na Harolimana basuhuza abapadiri b'ikipe ya Diyosezi ya Muyinga
Musenyeri Ntahondereye na Harolimana basuhuza abapadiri b’ikipe ya Diyosezi ya Muyinga

Arongera ati “U Burundi n’u Rwanda dufite ibintu byinshi biduhuje, ururimi muravuga tukumvikana n’ubwo hari amagambo amwe n’amwe ashobora kuducika ariko twumva aho biganisha, ubundi nkaba mbona ko duhuje amateka, noneho n’iriya mipaka ntabwo ari idutandukanya ahubwo ni iduhuza. Ubwo amarembo afunguye tuzakomeza gushyira imbaraga mu guhura dokora ibikorwa byubaka ubuvandimwe”.

Musenyeri yatumiye abapadiri ba Diyosezsi ya Muyinga mu mukino utaha, ati “Mboneyeho gushimira abarundi uburyo batwakiriye, icya kabiri ni ukubatumira namwe mukaza kugira ngo dusabane iwacu. Icya gatanu ni uko numva ko abantu bose bakumva ko turi abana b’Imana muri Kristu tukaba abavandimwe, maze tugashyigikira ibikorwa by’ubuvandimwe abantu bakirinda ibibatanya ahubwo bagashyigikira ibibahuza”.

Ikipe ya Basketball y'abapadiri ba Diyosezi ya Muhinga (mu bururu), n'ikipe y'abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri (mu cyatsi)
Ikipe ya Basketball y’abapadiri ba Diyosezi ya Muhinga (mu bururu), n’ikipe y’abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri (mu cyatsi)
Stade y'Umuco y'i Muyinga yari yuzuye abafana
Stade y’Umuco y’i Muyinga yari yuzuye abafana
Cathedral ya Diyosezi ya Muyinga
Cathedral ya Diyosezi ya Muyinga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugire kristu imana yateremye twese turibamwe tugenderanire dufatanemunda nkababanyi Amen

Benimana Atanase Micael yanditse ku itariki ya: 13-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka