FIFA yasabye ko amatora y’umuyobozi wa FERWAFA asubikwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasabye Ferwafa ko icuma amatora y’umuyobozi wa Ferwafa .

Aya matora yaburaga iminsi 10 ngo abe, FIFA yamaze gusaba ko yigizwa inyuma byibura amezi atatu kuko yifuza kuyakurikirana byimbitse.

Ferwafa yamaze kohererezwa ibaruwa na FIFA ibasaba kwigiza inyuma aya matora yari ateganyijwe tariki ya 10/09/2017.

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, FIFA yandikiye Umunyabanga mukuru wa FERWAFA ibamenyesha ko hari amategeko atarubahirijwe mu mitegurire y’aya matora, nk’uko FIFA yabibwiwe mu ibaruwa yandikiwe na bamwe mu banyamuryango ba FERWAFA, ibaruwa bakiriye tariki 23/08/2017.

FIFA yanamenyesheje FERWAFA kandi igomba gukora ubucukumbuzi ikamenya ibitagenda neza batangarijwe n’aba banyamuryango, kugira ngo amatora azabe mu mahoro kandi ategurwe neza.

Ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA

FERWAFA nayo yemeye ko amatora asubikwa

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda abinyujije ku rubuga rw’iri shyirahamwe, yatangaje ko amatora yasubitswe, bakaba bagomba kubahiriza amategeko agenga amatora yashyizweho na FIFA

Madamu Fatouma Samora, Umunyamabanga mukuru wa FIFA
Madamu Fatouma Samora, Umunyamabanga mukuru wa FIFA

Yagize ati "Navuganye n’umunyamabanga mukuru wa FIFA Fatma Samoura, yatugiriye inama y’uko tugomba amategeko yacu na sitati ya FIFA, FIFA nayo yemeye ko igomba kohereza itsinda ry’impuguke zizadufasha kuyahuza, nyuma tugatumiza inteko rusange yo kuyemeza, bikaba mbere y’uko dutumiza indi nteko rusange y’amatora"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Harya iki gihe cyose amatora ntiyategurwa kandi agakorwa nta code electorale ya ferwafa ihari iyi myaka yoosee abamubanjirinje niko batorwaga ndetse nawe atorwa 2014 niko amatora yakorwaga none ngo ibyateguwe binyuranyije n’amategeko yewe Degaulle ubanza mu mwanga nyamara hari byinshi amaze kugeraho kandi ntawudakosa mu buzima ubanza anavuyeho nkuko mu byifuza imishinga yatangije yajyana nawe ubundi nta mategeko yishe niko byagendaga mu makuru numvise nuko mu mwanga gusaa mukirengagiza ibyo ariho arakora nubwo hari amakosa akora nuwa musimbura nahamya ko nta gishya yazana muri ruhago yacu mu gihe tukiri mu matiku n’ishyari bikurura umwiryane n’inzangano za mafuti gusa

Alexis yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

ubundi se degaule yaraziko byarangirira aho.?arararararrrraaaa.yeeee.abantu Bose bashiritse ubwoba ntawagutinya niyo waba uhagarariwe.( uhagarariwe n’ingwe aravoma) barakubeshye. Ubu u Rwanda ni gutya. umurongo. ntidukwiriye gukomeza kuyoborwa na bâ rusahura ngo dukomeze turebere. Degaule we uteye askyi mû muryango wa ruhago mû Rwanda. uziko wabaye n’a wenger muri arsenal.

babou yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

byiza cyane. Akandida baraboneraho umwanya wo kwitegura neza. Amanyanga degaulle yari kuzakoresha abe imfabusa. Erega abishatse yatanga ibihoho. Birababaje kuba atsimbarara kuyobora abantu batamwemera.

haragilimana Albert yanditse ku itariki ya: 1-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka