FIFA na UEFA zije guhanganira i Kigali ku cyemezo cy’amarushanwa mashya

Guhera ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2018 i Kigali harateranira inama ihuza abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru ku isi.

Gianni Infantino, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku isi (FIFA)
Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA)

Imwe mu myanzuro itegerejwe na benshi ikaba ari icyemezo ku mushinga wa Perezida wa FIFA wo gushyiraho amarushanwa mashya y’umupira w’amaguru, amarushanwa yamaganiwe kure n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane ’i Burayi (UEFA).

Tariki 25 na 26 Ukwakira, abagize Inama Nyobozi ya FIFA (FIFA Council) barateranira i Kigali muri Convention Center mu nama ngarukamwaka ihuza abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.

Biteganijwe ko muri iyo nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA, ariko umwe mu myanzuro itegerejwe ukaba ari umwanzuro ku mushinga wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga, arimo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) ndetse n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.

Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe ahatanira igikombe cy’isi akaba 24, aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe. Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.

Aleksander Ceferin, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru i Burayi (UEFA)
Aleksander Ceferin, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA)

Gusa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) ntiribikozwa kuko risanga iki gikombe cyongerewe imbaraga cyahangana n’irushanwa rihuza amakipe ya mbere mu mashampiyona y’i Burayi rizwi nka Champions League.

Undi mushinga ni uwo gushyiraho shampiyona y’isi y’amakipe y’ibihugu ikazajya iba ukwayo itandukanye n’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru, ubusanzwe kiba buri myaka ine.

Uwo mushinga na wo UEFA ntiwukozwa kuko isanga wabangamira irushanwa nk’iryo UEFA iherutse gutangiza rihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’i Burayi rizwi nka UEFA Nations League.

Ubwo Infantino yatangaga bwa mbere igitekerezo kuri iyo mishinga muri Werurwe uyu mwaka mu nama yabereye muri Colombia, Perezida wa UEFA Aleksander Ceferin yakirwanije yivuye inyuma birangira gisubitswe, ndetse asaba ko kitanagarurwa mu nama igiye kubera i Kigali, ariko amakuru aturuka muri FIFA ni
uko iyo mishanga iri mu bigomba kuganirwaho.

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko Abanyaburayi batiteguye kwemera ko habaho ayo marushanwa abiri ya FIFA, bivugwa ko ashobora gushorwamo amafaranga menshi kandi akitabirwa n’abafana benshi ku buryo yabangamira Champions League na UEFA Nations League.

New York Times ikaba ndetse yatangaje ko abo Banyaburayi bashobora no gusohoka muri iyo nama igihe haba hafashwe imyanzuro batishimiye.

Inama nyobozi ya FIFA igizwe na Perezida wa FIFA, abamwungirije umunani n’abandi banyamuryango 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka