FERWAFA yisubiye ikura “Gucumbikira abakinnyi hamwe” mu myanzuro yari yafashe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryemeye kwisubira rikuraho ingingo yo gucumbikira abakinnyi mu myanzuro mishya yari yafashwe

Nyuma y’uko amwe mu makipe akina shampiyona y’u Rwanda yanze imyanzuro yari yashyizweho na Ferwafa agamije gutuma hasubukurwa shampiyona yari yahagaritswe, Ferwafa yaje kumva amakipe ivugurura amabwiriza yari yashyizeho.

Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe yahise itangaza ko ititeguye gucumbikira abakinnyi hamwe ndetse iza no gutangaza ko ayo mabwiriza nadahinduka iza kuva muri shampiyona, ndetse yunganirwa n’amakipe arimo Gasogi United.

Ku munsi w’ejo habaye inama zitandukanye zahuje komite nyobozi ya Ferwafa na Minisiteri ya Siporo bayigaragariza ko imyanzuro yari yafashwe abanyamuryango itabanyuze, ndetse na’abayobozi b’amakipe baza kongera kuganira na Ferwafa.

Umunyamabanga w’umusigire wa Ferwafa Iraguha David yatangaje ko nyuma yo kuganira na Minisiteri ndetse n’abanyamuryango ba Ferwafa, bemeye gukuraho ingingo zari ziremereye amakipe zirimo gucumbikira abakinnyi bose hamwe, gusa gahunda yo gupima abakinnyi igumaho nk’uko byari byatangajwe.

Nyuma yo kuvugurura aya mategeko, Komite Nyobozi ya Ferwafa yayagejeje kuri Minisiteri ya Siporo aho hategerejwe ko iyasuzuma ubundi igafata umwanzuro urimo noo gutanga gahunda y’igihe shampiyona igomba gusubukurirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

FERWAFA urestse kwigiza nkana, nabo babonaga neza ko iriya myanzuro ya 1 yari gukorwa n’amakipe ngerere, ndeste bikaba byatuma irushanwa rirangirira aho ryari rigeze.

Brabra yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ibi nabyo byo kwivuguruza ntabwo bigaragaza ubunyamwuga nagato kbsa..
Ihuzagurika siryiza rwose Ferwafa nireke ukugendera mukigare kuko isa naho ifatirwa imyanzuro.

Justin yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ferwafa nayo irababaje rwose, ikwiye kuba urwego rwigenga kdi ruvugira umupira w’u Rwanda. Nibakomeza kuvangirwa n’izindi nzego, bafatirwa ibyemezo kdi bidateza imbere umupira ntaho byageza umupira wacu

Cyiza yanditse ku itariki ya: 6-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka