FERWAFA yiseguye nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police FC

Ntibisanzwe ko umukino uhagarikwa wamaze gutangira mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru bitewe n’uburangare bw’imyiteguro ku kibuga, ariko muri Shampiyona y’u Rwanda ho bimaze kumenyerwa aho bifatwa nk’ibisanzwe umukino ugahagarikwa hatitawe ku bihombo amakipe agira mu gihe umukino uhagaritswe.

Ni byo byabaye ku itariki ya 25 Mata 2021 ku mukino wa gicuti waberaga kuri Stade Amahoro i Remera ukaba wahuzaga Rayon Sports na Police FC. Ku munota wa 23 w’umukino, abakinnyi n’abayobozi b’amakipe ndetse n’abari bitabiriye uwo mukino, batunguwe no kumva ifirimbi irangiza umukino.

Nyuma y’uko uwo mukino uhagaritswe, FERWAFA yanditse ubutumwa ku rubuga rwayo rwa Twitter, yisegura ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Police FC. FERWAFA yavuze ko guhagarika uwo mukino byatewe n’uko nyuma y’aho utangiriye byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nk’uko biteganywa n’amabwiriza.

Ubwo butumwa bwa FERWAFA bugira buti “Ubuyobozi bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC, bitewe n’uko umukino wagombaga guhuza ayo makipe utabaye ngo urangire”.

Bukomeza bugira buti “Guhagarika uwo mukino byatewe n’uko nyuma y’aho utangiriye, byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sport F.C yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nk’uko biteganywa n’amabwiriza. Ubuyobozi bwa FERWAFA burabasezeranya ko buzakomeza kunoza ibijyanye n’imitegurire y’imikino y’umupira w’amaguru”.

Nyuma y’iryo hagarikwa ritunguranye, hari abagize impungenge z’uko izo mbogamizi zo guhagarika imikino mu buryo butunguranye zizakomereza muri Shampiyona igiye gutangira ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, aho n’ubushize bavuga ko ubwo yari yatangiye yasubitswe biturutse ku cyo bise uburangare bw’abashinzwe amarushanwa n’ubuyobozi bw’amakipe amwe n’amwe batakurikiranye imyifatire y’abakinnyi muri gahunda yo kubahiriza amabwirizwa yo kwirinda COVID-19.

Icyo gihe amakipe amwe yagiye yemererwa gukina iyo mikino atipimishije COVID-19, andi akemererwa gukinisha abakinnyi batarabona ibisubizo, aho byagiye bigira ingaruka z’ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa COVID-19.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today ati “Nta cyizere dufite cy’uko n’iyi shampiyona izarangira kubera uburangare dukomeje kubona mu bashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda, n’ubushize Shampiyona yahagaritswe bitewe n’ubwo burangare, FERWAFA ikwiye kwisubiraho”.

Ntibahise batangaza itariki y’isubukurwa ry’uwo mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza bakunzi bimikino buriya mbona ferwafa ifite parapara ese kubera iki rayon sports ariyo bahora bafatira ingamba nukuvugako ariyo igiramakosa Apr yoyo kontarigera numva bayifatira ingamba niyi shapiyona sinzi kbs

Sikubwabo Antoine yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka