FERWAFA yiseguye kubera umwambaro Amavubi azakinana CHAN wasibweho ‘Rwanda’

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasobanuye ikibazo cy’umwambaro wateje impaka Amavubi azakinana CHAN.

Ku wa Gatandatu tariki 16/01/2021 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi binyuze kuri Ferwafa yashyize hanze umwambaro uzakoreshwa muri CHAN 2021, umwambaro utaravuzweho rumwe n’abakurikirana umupira w’amaguru, ndetse n’abandi badasanzwe bawukurikira.

Umwambaro w'abanyezamu uri mu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga
Umwambaro w’abanyezamu uri mu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga

Umwambaro wabanje guteza impaka ni umwambaro w’abanyezamu ugaragaraho ahantu hari handitse Rwanda hasibwe ariko bigakomeza kugaragara, ndetse n’imyambaro yindi muri rusange yari isanzwe ikinishwa kuva mu mwaka wa 2018.

Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasobanyuye ko icyatumye ayo makosa akorwa ari igihe kitari gihagije ndetse n’icyorezo cya COVID-19, isaba imbabazi ku makosa yabaye ndetse ivuga ko ubutaha ku bufatanye na Ministeri ya Siporo izayakosora.

Ibaruwa irambuye ya Ferwafa isobanura ikibazo

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba hari urwego runaniwe ni Ferwafa, koko munaniwe gutegura imyambaro y’ikipe y’igihugu muzashobora iki?

Katega Kabuye yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka