Ferwafa yemeje ko Mashami Vincent akomeza kuba umutoza w’Amavubi

Nyuma yo gusoza amasezerano mu kwa 12/2019, umutoza Mashami Vincent araza kongererwa amasezerano nk’umutoza mukuru w’Amavubi

Hashize iminsi hibazwa ugomba gukomeza gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu gihe kiri imbere, mu gihe umutoza Mashami Vincent yari yarangije amasezerano y’amezi atatu yaheruka guhabwa.

Mu gushaka kumenya ugomba gukomeza gutoza Amavubi, KT Radio yegereye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa rinakurikirana ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, maze tuganira n’Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe Uwayezu Francois Regis.

Umusaruro wa Mashami mu mezi atatu warashimwe, arakomeza gutoza Amavubi
Umusaruro wa Mashami mu mezi atatu warashimwe, arakomeza gutoza Amavubi

Aganira na KT Radio, yadutangarije ko bamaze gufata umwanzuro wo kongerera amasezerano Mashami Vincent, gusa hakaba hasigaye ko ayasinya mu minsi mike iri imbere.

Yagize ati “Mashami ni we ugomba kuganirizwa, hafashwe umwanzuro ko ari we wongererwa amasezerano ariko ntarayahabwa, umwanzuro wo warafashwe ariko igihe amasezerano atarayasinya byose biba bigishoboka."

"Raporo ijyanye n’umusaruro twayishyikirije Ministeri ya Siporo, umwanzuro wafashwe n’urwego rwa Ferwafa rubifitiye ububasha, ubundi bigezwa muri Minisiteri ya Siporo, ubu igisgaye ni uko yasinya amasezerano"

Umutoza Mashami Vincent yafashije Amavubi kubona itike ya CHAN izabera muri Cameroun
Umutoza Mashami Vincent yafashije Amavubi kubona itike ya CHAN izabera muri Cameroun
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka