FERWAFA yatangaje urutonde rw’abahatanira gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangaza urutonde rw’abatoza basabye gutoza Amavubi, barimo Stephen Constantine wigeze gutoza iyo kipe y’Igihugu mu myaka yashize.

Constantine wigeze gutoza Amavubi
Constantine wigeze gutoza Amavubi

Mu gihe mu minsi ishize FERWAFA yatangaje ko umutoza Mashami Vincent atazongererwa amasezerano, abatoza batandukanye batangiye kwandika basaba gutoza Amavubi.

Abakandida ku mwanya wo gutoza Amavubi:

Alain Giresse (u Bufaransa)
Sunday Oliseh (Nigeria)
Sebastian Migne (u Bufaransa)
Tony Hernandez (Espagne)
Gabriel Alegandro Burstein (Argentine)
Hossam Mohamed El Badry (Egypt)
Ivan Hasek (CZEK)
Arena Gugliermo (u Busuwisi)
Stephane Constantine
Noel Tossi (u Bufaransa)

Alain Giresse watoje amakipe nka Senegal, Mali n'ahandi
Alain Giresse watoje amakipe nka Senegal, Mali n’ahandi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyu muvuga ni ukurimo 100% kuko made in Rwanda muri equipe y’igihugu irananiwe pe!

Clodia yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Niba twifuza kugera kure hashoboka natwe tukongera kugira ibyishimo nk’ibindi bihugu.umutoza uzatoza ikipe y’igihugu akwiye guhabwa umwanya akizanira abakinnyi ashaka kuko abanyarwanda byarabananiye.dupfa kutarenza umubare wabanyamahanga twimerewe nkuko amategeko abiteganya.Ntitugashakire amata kukimasa

alias yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Muraho, ko nta munyarwanda wigeze Asaba gutoza ikipe y’igihugu, aho si uko tuba tuzi umusaruro waboneka mu ikipe y’igihugu, niba tuzanye abatoza bo hanze tubona bashoboye twazabashakira n’abakinnyi bake bo hanze bafite ibintu bifatika barusha abakinnyi back.

AMAVUBI yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka