Ferwafa yasubitse igihe shampiyona n’andi marushanwa byagombaga gutangirira

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse itangira ry’amarushanwa yaryo arimo Shampiyona ya 2020/21 yagombaga gutangira tariki 30/10/2020.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko gahunda y’amarushanwa yaherukaga gushyira hanze ihindutse, amatariki mashya amarushanwa n’indi mikino bizaberaho bikazatanganzwa nyuma.

Shampiyona yagombaga gutangira tariki 30/10 ariko byasubitswe
Shampiyona yagombaga gutangira tariki 30/10 ariko byasubitswe

Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Ferwafa yateranye ku wa Kane Tariki 10/09/2020, bafata umwanzuro wo kuba bakuyeho gahunda yari yaratanzwe mbere, indi gahunda ikazatangazwa mu gihe cya vuba nk’uko ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ibivuga.

Ibaruwa iragira iti “Dushingiye ku ibaruwa No 1627/FERWAFA/2020 yo ku wa 06/08/2020 twabandikiye tubagezaho gahunda y’amarushanwa ya FERWAFA y’umwaka wa 2020-2021.”

“Dushingiye ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 10/09/2020;”

“Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko gahunda y’itangira ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2020-2021 ihindutse. Gahunda nshya irebana n’itangira ry’amarushanwa yavuzwe haruguru muzayimenyeshwa mu gihe cya vuba.”

“Impinduka kuri gahunda irebana n’itangira ry’amarushanwa ya FERWAFA ntizahindura gahunda yari isanzwe irebana n’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko mwabimenyeshejwe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka