Ferwafa yasobanuye ikibazo cya Rafaël York wavuye mu mwiherero w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje impamvu yatumye Rafaël York ava mu mwiherero w’Amavubi adakinnye umukino wa Kenya

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje muri Kenya, aho igiye gukina umukino wa nyuma mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Iyi kipe ikigera muri Kenya, Rafaël York yahise afata indege yerekeza muri Sweden aho asanzwe akina, aho hari amakuru yari yatangajwe avuga ko icyatumye agenda ari ukutumvikana n’abakinnyi bagenzi be.

Kuri iki Cyumweru, Ferwafa ibinyujije kuri twitter yatangaje ko amakuru yavuzwe ari ibihuha, ko uyu mukinnyi yagiye kubera urupfu rw’inshuti ye ya hafi.

Itangazo Ferwafa yanyujije ku rubuga rwa Twitter

FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga RAFAEL York yavuye mu mwiherero w’Amavubi Stars agasubira muri Sweden kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane.

FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

Mugire Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka