- Hagiye kubakwa ibibuga bifite ubwatsi bw’ubukorano
Ni amasezerano yasinywe mu rwego rw’umushinga witwa “FIFA Forward” ugamije guteza imbere ibikorwaremezo FERWAFA ifatanyamo n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) aho yasinywe FERWAFA ihagararirwe n’uwari Perezida Nizeyimana Olivier ayasinyana n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose na Dr Kibiriga Anicet.
- Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet asinyana amasezerano na FERWAFA
- Perezida Nizeyimana Olivier asinyana n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose yavuze ko ari ikibuga cyari gikenewe kuko kizafasha by’umwiraho ikipe y’aka karere isanzwe ibarizwa mu karere ka Rubavu.
Ati ”Cyari gikenewe kugira ngo Rutsiro FC ibone aho ikinira aho bizanazamura ibyishimo by’abaturage kuko n’ubundi bahoze bifuza ko ikipe yabo yaza gukinira iwayo bakayireba cyane ko no kuba ikorera mu kandi karere byari bihenze akarere.”
- Ikibuga cya Gicumbi ni kimwe mu bigiye gukorwa
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yakomeje avuga muri aka karere iki kibuga kizubakwa ahari hasanzwe ikibuga cya “Mukebera” ndetse ko FERWAFA ivuga ko bizakorwa vuba kuko ingengo y’imari isanzwe ihari.
Ati ”Kizubakwa n’ubundi ahasanzwe hari ikibuga, batubwira ko bishobora kuzatangira vuba kuko amafaranga yo arahari ntabwo ari ayo bagiye gushaka.”
Muri utu turere dutatu tugiye kubakirwa,hazubakwamo ibibuga byo hasi (byo gukiniramo) gusa umuyobozi w’akarere ka Rutsiro akaba avuga ko ari intambwe ya mbere yatuma na stade ikorwa neza.
Utu turere dutatu tubarizwamo amakipe ya Rutsiro FC, Espoir na Gicumbi FC ni two tugiye gutangiriramo uyu mushinga wo kubaka ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano hirya no hino mu gihugu FERWAFA ifite byitezwe ko uzatwara agera kuri miliyari 2 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|