Ferwafa yashyizeho amabwiriza asaba amikoro ku makipe mbere y’isubukurwa ry’imikino

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, ryamaze gutangaza amabwiriza agomba kubahrizwa n’amakipe mbere y’uko shampiyona itangira.

Nyuma y’iminsi mike yari ishize FERWAFA isubitse gahunda yo gusubukura shampiyona ndetse n’andi marushanwa, kuri uyu wa mbere haje gutangwa amabwriza amakipe yose agomba kuzubahiriza mbere y’uko hasubukurwa amarushanwa yose.

Shampiyona izatangira nta mufana wemerewe kwinjira muri stade
Shampiyona izatangira nta mufana wemerewe kwinjira muri stade

Kuri aya mabwriza yatanzwe, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kugaragaza impungenge zishimgiye ku mikoro, aho amakipe azajya aba asabwa amafaranga Atari munsi ya Miliyoni kuri buri mukino, mu gihe kandi abafana batazaba bemerewe kwinjira ku kibuga.

Amwe muri ayo mabwiriza

Buri kipe igomba gupimisha abakinnyi n’abandi bagize Staff barimo abatoza, abaganga n’abandi, bigakorwa iminsi itatu mbere y’uko imyitozo itangira, ndetse bakongera gupimwa iminsi itatu mbere y’uko amarushanwa asubukurwa.

Amakipe yose yamenyeshejwe igihe imyitozo izaba isubukuwe, abakinnyi n’abatoza bagomba kuzajya baba ahantu hamwe, hagira umukinnyi uhava, akazapimwa bundi bushya igihe cyose azagarukira, ikipe kandi izahitamo kuba ihagaritse kuba hamwe, ubwo izaba igarutse abakinnyi ndetse n’abatoza bazongere bapimwe bundi bushya.

Ikipe yakiriye umukino, igomba gupimisha abakinnyi, abatoza, abashinzwe umutekano wo ku bibuga, abatoragura imipira, ndetse n’abandi bantu bose bakenerwa ku kibuga kugira ngo umukino ube.

Abasifuzi nabo barasabwa kwipimisha iminsi itatu mbere y’umukino, hagira usanganwa Coronavirus agahita asimbuzwa undi hakiri kare.

Kugeza ubu igipimo ku muntu umwe wipimisha Coronavirus ku giti cye, yishyura amadolari 50 angana n’ibihumbi hafi 50 Frws, aho byibura buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi inshuro ebyiri mbere yo gusubukura imikino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

amikoro yamakipe yacu ni ikibazo pe

emmy yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Amabwiriza nigobwa Arimo amakipe yacu arakenye keretse rayonsport niyoyabishobora kuko ufite abafana beshi

Nambaje yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Shampiyona irakenewe bagire vuba abazabishobora bazakine abatazabishobora bazakine shampiyona y’umwaka utaha Corona yacitse.

Mutimukeye Alexis yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Uretse ikipe ya APR nta yindi kipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabibasha keretse hagiyemo inkunga ya Leta. Nzaba ndeba. Harabura amafaranga yo guhemba abakinnyi none ngo hazaboneka amafaranga yo kubapimisha no kubishyurira muri local? Mbiteze amaso.

John yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ibibyemezo birakwiye ark nibishoboka kubera amikoro make ya ikipe zacu igishobo leta yabapimisha ubundi bakajya hamwe kugeza igihe covid izabonerwa vaccine.
Murakoze

fidele yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ibibyemezo birakwiye ark nibishoboka kubera amikoro make ya ikipe zacu igishobo leta yabapimisha ubundi bakajya hamwe kugeza igihe covid izabonerwa vaccine.
Murakoze

fidele yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka