FERWAFA yasabye imbabazi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeye uburangare rinasaba imbabazi Abanyarwanda kubera gukinisha Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino u Rwanda rwakiriyemo Benin, bikaruviramo guterwa mpaga.

Muhire Kevin yakinishijwe mu mukino atabifitiye uburenganzira bituma Amavubi ahanwa
Muhire Kevin yakinishijwe mu mukino atabifitiye uburenganzira bituma Amavubi ahanwa

Izi mbabazi FERWAFA yasabye zikubiye mu butumwa iri shyirahamwe ryageneye Abanyarwanda aho ryemeye uburangare bwabayeho kugeza Muhire Kevin akinnye umukino wa Benin ku wa 29 Werurwe 2023.

Ubutumwa bwa FERWAFA buragira buti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryiseguye kandi risabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abakuru (Amavubi) kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Benin i Kigali."

Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda
Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda

FERWFA yaboneyeho no gutangaza ko Rutayisire Jackson wari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe mu gihe ngo hagikomeje iperereza kugira ngo n’undi wese waba warabigizemo uruhare abibazwe.

Muhire Kevin yakinnye umukino wahuje Rwanda na Benin atabyemerewe n’amategeko kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino ibiri yari yabanje. Mpaga Amavubi yatewe yahise ituma Amavubi ajya ku mwanya wa nyuma mu itsinda aho afite amanota abiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka