Ferwafa yamenyesheje Rayon Sports ko Stade Amahoro bifuzaga gukiniraho itazaboneka

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko yifuza kwakirira imikino ibiri isigaye kuri Stade Amahoro, yamenyeshejwe ko ikibuga kitaboneka

Kuri uyu wa mbere Tariki 13/05/2019 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko yifuza kwakirira imikino ibiri isigaye kuri Stade Amahoro, ariko Ferwafa yabamenyesheje ko ikibuga kitaboneka.

Umukino wa Rayon Sports na Musanze wagumye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu
Umukino wa Rayon Sports na Musanze wagumye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye Rayon Sports, yabamenyesheje ko ikibuga muri iyi minsi hari indi mirimo iri kuhakorerwa ku buryo icyo kibuga kitaboneka, bityo imikino ibiri bazakiramo Musanze na Marines ikazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ibaruwa Ferwafa yandikiye Rayon Sports iyisubiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mboza ekipe ya reyon sport kumutima
mwese abshaka
igikombo nimukureyo
amaso muduherugari
igikombo nicyacu
nibamudashakako
dukina kamunyotwe

twagihawe numugore
a p r umugabo musanze
yangari kwa kirehe.

yari imvura ya reyon
nyiribyishimo ganza
inyabirasi turabakunda
cyane!!

nirembere ganza yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

umva rayon nikipe nzagwi nyuma yatsinda yatsindwa nzayi kunda umva mbabwile imana yacu dusenga ndabizinezako itaza dute nguha mureke twifanile ikipe yacu rayon

ntakirutiman cassien mugasarenda yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

Aha!!! Njye ndumiwe gusa nkaba rayon twiteguye gushyigikira equipe yacu kugeza kumunota wanyuma Vive rayon sports Vive aba rayon

Ntezimana claude yanditse ku itariki ya: 15-05-2019  →  Musubize

iki gikombe nacyo rayon nigitwara hazabura ugitanga nkacyakindi iheruka twara kubwa Degaule. iyi si irikoreye !! nzaba mbarirwa!! none se police fc ko yagisabye bagahita bayigiha!! umwana wanzwe niwe ukura ndabibonye koko.

kamu yanditse ku itariki ya: 15-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka