Ferwafa yahuje Rayon Sports na Mugheni Fabrice, hatangwa iminsi itanu yo kumwishyura

Ikipe ya Rayon Sports yasabwe kwishyura umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice wari warayireze muri Ferwafa, bigakorwa bitarenze iminsi itanu

Nyuma y’abatoza n’abandi bakinnyi bagiye barega ikipe ya rayon Sports ndetse n’ahandi hatandukanye, uwari utahiwe kugeza ubu ni Kakule Mugheni Fabrice uheruka gutandukana n’iyi kipe, nyuma yo gusoza amasezerano ye y’imyaka ibiri.

Mugheni aheruka gutandukana na Rayon Sports
Mugheni aheruka gutandukana na Rayon Sports

Tariki 15/06/2020 ni bwo Mugheni Kakule Fabrice yari yagejeje ikirego cye muri Ferwafa yishyuza Rayon Sports imishahara y’amezi atatu ihwanye na 1,500,000 Frws, ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino ibiri tungana n’ibihumbi 60 Frws.

Nyuma yo guhura n’akanama nkemuramakimbirane ka FERWAFA, impande zombi zemeranyije ko Rayon Sports igomba kwishyura Mugheni ibihumbi 740 Frws, birimo umushahara w’ukwezi kumwe kwa Gatatu, ndetse n’amafaranga ibihumbi 240 Frws y’ibirarane by’ubukode bw’inzu.

Ikipe ya Rayon Sports yasabwe kuba yatanze aya mafaranga bitarenze tariki 22/09/2020, naho Mugheni Fabrice asabwa gukura ikirego yari yatanze ku mugenzuzi w’umurimo ndetse nawe arabyemera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka