FERWAFA yahagaritse abasifuzi bane bavuzweho amakosa

Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi bane kubera amakosa bakoze mu mikino itandukanye basifuye, iryo shyirahamwe rikavuga ko ritazigera ryihanganira abazakomeza gukora amakosa n’ubwo ryasigarana abasifuzi bacye.

Simba Honore yahagaritswe amezi atatu
Simba Honore yahagaritswe amezi atatu

Mu kiganiro Umunyabanga w’umusigire muri FERWAFA, David Iraguha yagiranye na Kigali Today, yavuze ko batazigera bihanganira abasifuzi bazakomeza kugaragaraho amakosa bakosa.

Yagize ati “Nta munsi n’umwe tuzigera twihanganira amakosa nk’ayo ari na yo mpamvu dukomeza kubikurikirana, uretse guhagarikwa hari n’ibindi bizaza nyuma kugira ngo tumenye impamvu cyangwa ikibyihishe inyuma kuko urebye nk’ibyabereye i Rubavu honyine, n’umwana wavutse hari ibyo ahita abona. Nidushaka tuzasigarane abasifuzi 10 basifura neza kurusha kugira 100 babikora nabi”.

Yakomeje agira ati “Ubu byose tugiye kubihagurukira kuko tumaze kubona ko harimo ibibazo, hagiye kuzamo n’izindi nzego abazafatwa bazaba intangarugero kandi mpamya ko benshi bazikosora”.

Abasifuzi bane komisiyo y’imisifurire yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021 yahagaritse ni aba bakurikira:

1. Gakire Patrick

Komisiyo y’imisifurire yafashe umwanzuro wo guhagarika Gakire Patrick wari umusifuzi wo ku ruhande ku mukino wahuje Marine FC na Mukura VS tariki ya 8 Ukuboza 2021 kuri sitade Umuganda, wavuzweho kwanga igitego cya Mukura, yahagaritswe ibyumweru cumi 12 by’imikino adasifura uhereye tariki 13 Ukuboza 2021.

2. Simba Honore

Komisiyo y’imisifurire yafashe umwanzuro wo guhagarika Simba Honore wari umusifuzi wo ku ruhande ku mukino wahuje ikipe ya Musanze FC na Police FC tariki ya 10 Ukuboza 2021 kuri sitade Ubworoherane, uvugwaho kwanga igitego cya Police FC cyari gitsinzwe na Hakizimana Muhadjili, avuga ko yaraririye bityo komisiyo imuhanisha kumara ibyumweru 12 by’imikino adasifura uhereye tariki 13 Ukuboza 2021.

3. Kwizera Fils

Komisiyo y’imisifurire yafashe umwanzuro wo guhagarika umusifuzi kwizera Fils wari wasifuye umukino w’icyiciro cya kabiri wahuje ikipe ya Intare FC na The Winners tariki ya 12 Ukuboza 2021 kuri sitade ya Kicukiro, kubera ikosa yakoze bityo ahanishwa kumara ibyumweru 16 by’imikino adasifura uhereye tariki 13 ukuboza 2021.

4. Ugirashebuja Ibrahim

Komisiyo y’imisifurire yafashe umwanzuro wo guhagarika Ugirashebuja Ibrahim wari umusifuzi wo hagati ku mukino wahuje ikipe ya Etincelles FC na AS Kigali, uvugwaho kongera iminota 10 ku minota isanzwe y’umukino ndetse igitego cya AS Kigali cyishyuraga icya Etincelles kigatsindwa na yo yarenze, bityo komisiyo y’imisifurire yamuhagaritse ibyumweru 16 by’imikino adasifura uhereye tariki 13 ukuboza 2021.

Aba bahagaritswe baje bakurikira abasifuzi barindwi bari bahagaritswe tariki 30 Ugushyingo 2021. Kugeza ubu muri rusange hamaze guhagarikwa abasifuzi 11, muri bo harimo umunani basifuye imikino yo mu cyiciro cya mbere yagiye ivugwaho ko yabayemo amakosa atandukanye, mu gihe umwe yasifuye umukino w’icyiciro cya kabiri ndetse na babiri basifuye imikino y’abari n’abategarugori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byo rwose. Ariko njye numva birahagije. Hagombye kurebwa n’ingaruka iyo misifurire mini yateje zigakurwaho. Urugero niba ikipe yabonye amanota 3 cg 1 itari iyakwiye. Icyo gitego cyagombye guhanagurwa. Murabahannye ariko ikipe yabungukiyemo ishobora gushimira uwahanwe mu mayeri bityo ibihano bikaba nko guhomera iyonkeje. Ariko ingaruka byateje zivanweho ibihano byagira imbaraga. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Ni byo rwose. Ariko njye numva birahagije. Hagombye kurebwa n’ingaruka iyo misifurire mini yateje zigakurwaho. Urugero niba ikipe yabonye amanota 3 cg 1 itari iyakwiye. Icyo gitego cyagombye guhanagurwa. Murabahannye ariko ikipe yabungukiyemo ishobora gushimira uwahanwe mu mayeri bityo ibihano bikaba nko guhomera iyonkeje. Ariko ingaruka byateje zivanweho ibihano byahita imbaraga. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

dukunda amakuru mutugezah

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 14-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka