Ferwafa na RBA basinyanye amasezerano yo kwerekana amarushanwa yose yo mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasinyanye na RBA amasezerano y’imyaka itatu, yo kwerekana amarushanwa ategurirwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 03/11/2020 ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda “FERWAFA” habaye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwerekana amarushanwa ategurwa mu Rwanda na Ferwafa.

Impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano
Impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano

Umuyobozi wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yavuze ko aya masezerano basinye Atari amasezerano y’uko uruhande runaka rwagira amafaranga ruhita ruha urundi, ahubwo ashingiye mu gushaka abandi bafatanyabikorwa by’umwihariko abazajya bamamaza mu mikino yerekanwa.

“Aya masezerano ntabwo agamije kugira amafaranga runaka ahita atangwa, ni amasezerano ashingiye ku musaruro, takazagabana ikizavamo birimo kwamamaza n’ibindi, buri ruhande rurasabwa gukora kugira ngo uwo musaruro tuzawugereho kandi turabyizeye”

Ku ruhande rw’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda “RBA” Arthur Asiimwe, yatangaje ko bashimishijwe no gusinya aya masezerano, kuko biri no mu nshingano z’ikigo zo gufasha abanyarwanda kwidagadura

“Dushimishijwe no gusinya aya masezerano, twashakaga uburyo ikinyamakuru cya rubanda kizajea kigeza umupira ku banyarwanda, murabizi mu nshingano z’itangazamakuru harimo no kwidagadura, na RBA twifuza gufasha abanyarwanda kwidagadura bareba umupira”

“Turashaka ko abanyarwanda bose bagira ayo mahirwe yo gukurikirana umupira, muri ibi bihe bya COVID-19 biragoye ngo abafana baze ku kibuga, byari bibabaje kuba umuntu atakwemererwa kureba umupira ntanabone aho yawureba kuri televiziyo”

“Ni amasezerano y’ubufatanye, twumvikanye ko twasangira umusaruro, sinshidikanya ko uwo musaruro mu myaka itatu uzaboneka, dufite ubushake, dufite ubushobozi ku buryo imipira yose ishoboka tugomba kuyigeza ku banyarwanda.”

Aya masezerano hagati ya FERWAFA na RBA yasinywe uyu munsi, aje nyuma y’aho FERWAFA yaherukaga gutandukana na AZAM TV yerekanaga imikino ya shampiyona ndetse n’andi marushanwa yose ategurwa na FERWAFA.

Aya masezerano yasinywe nayo uyu munsi avuga ko RBA izajya yerekana imikino y’amarushanwa yose y’umupira w’amaguru ategurwa na FERWAFA, arimo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, igikombe cy’Amahoro, igikombe cy’Intwari ndetse n’andi

AMAFOTO: Salomon George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze cyane mudukoreye umuti.

Umutoni liriane yanditse ku itariki ya: 10-11-2020  →  Musubize

Mudukorere ubuvugizi muri primier bet banze kuzuza masez era no bagiranye nabakozi bayo reta nibyivangemo turenganurwe hashizamezi 6 batubeshya muraze 0722579422

Alias yanditse ku itariki ya: 4-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka