FERWAFA na Federasiyo ya Siporo mu mashuri basinyanye amasezerano y’imyaka itanu

Ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda basinyanye amasezerano yo guhuza imbaraga mu kuzamura umupira w’abakiri bato

Kuri uyu wa Kane tariki 10/03/2022 Ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda (FRSS) basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka itanu azibanda ku guhuza imbaraga mu kugera ku ntego zihuriweho n’amashyirahamwe yombi.

Umuyobozi wa FERWAFA n'uwa FRSS nyuma yo gusinya amasezerano
Umuyobozi wa FERWAFA n’uwa FRSS nyuma yo gusinya amasezerano

Impande zombi ziyemeje gukoresha umupira w’amaguru mu kugira uruhare mu burezi n’iterambere ry’abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose ari mu gihugu, nk’uko mu mtego za FERWAFA harimo gutuma abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko bagera ku bwisanzure mu kwidagadura no mu mitekerereze hifashishijwe gukina umupira w’amaguru ndetse no gutuganya mu rwego rw’igihugu amarushanwa y’umupira w’amaguru.

Perezida wa FERWAFA, NIZEYIMANA MUGABO Olivier yavuze ko aya masezerano ari mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru ariko binyuze mu bakiri bato

Yagize ati " Twifuje gufatanya na FRSS kuko abana dushaka kubakiraho ishingiro ry’iterambere ry’umupira w’amaguru rirambye igihe kinini bakimara ku mashuri kandi tuzi neza ko akamaro ko gutoza abana kuva bakiri bato. "

Ku ruhande rw’ umuyobozi wa FRSS Padiri Gatete Innocent, yatangaje ko yishimiye gukorana na FERWAFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri.

Yagize ati "Ubusanzwe tugira imikino igera kuri 13 ariko FERWAFA ibaye ishyirahamwe rya kabirii tugiranye ubufatanye, turizera rero ko niduhuza imbaraga nta kabuza ko bizagirira akamaro umupira w’amaguru n’amakipe y’igihugu na cyane ko igihe kinini abana bakimara ku mashuri kandi nibo soko y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe kirambye."

Bimwe mu byo izi mpande zombi zizafatanya kandi harimo gutegura shampiyona y’abatarengeje imyaka 13 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 15, amahugurwa y’abana bahabwa ubumenyi bw’ibanze ku mupira w’amaguru ndetse n’ubusifuzi, amahugurwa y’abatoza n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka