Ferwafa mu batungwa agatoki mu kumanuka kwa Pepiniere Fc.

Muhoza Jean Paul Umutoza w’ikipe ya Pepiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri avuga ko Ferwafa ishobora kuba yaragize uruhare mu kumanuka kwa Pepiniere.

Uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino yari amaze gutsindwa na Marines 1-0 bigahita bishimangira ko Ppepiniere niyo yatsinda imikino 4 isigaye itabasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Pepiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri
Pepiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Muhoza abajijwe aho byapfiriye kugira ngo ikipe imanuke ntiyeruye neza ngo atunge agatoki ikintu runaka kuko yavuze ko igitumye Pepiniere imanuka kiri hagati ye ubwe, ubuyobozi bw’ikipe, abakinnyi ndetse ngo na FERWAFA.

Yagize ati ”Kumanuka bisa n’ibyarangiye ariko tuzakina imikino isigaye turebe niba hari amahirwe asigaye ariko icyizere cyo cyayoyotse ubwo rero ikipe kuba imanutse birababaje ni ukubyakira nk’umutoza

"Ikipe kuba imanutse byanze bikunze byaturutse ku bintu byinshi yaba njyewe, abakinnyi, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abayobora umupira aho hose ntihashobora kubura uwabiteye ubwo ni ukwisuzuma kuri buri ruhande n’ubwo n’ubundi byarangiye ”

Pepiniere yasubiye mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho ku mukino iheruka gutsindwamo na Marines
Pepiniere yasubiye mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho ku mukino iheruka gutsindwamo na Marines

Uyu mutoza avuga ko imikino 4 isigaye azayikinisha mo abakiri bato bazamukanye n’ikipe kugirango atangire abategurire kuzakina imikino y’icyiciro cya kabiri umwaka utaha.

Iyi kipe ikinira ku kibuga kiri ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi, yatewe mpaga ebyiri z’umukino wa Marines na AS Kigali, aho iyi kipe yari yahagarikiwe gukinira ku kibuga cyayo na Ferwafa bivugwa ko kidatunganye, mu gihe mu ntangiriro za Shampiona komisiyo igenzura ibibuga yari yabemereye kuhakinira

Iyi kipe ya Pepiniere imanutse mu mikino 26 yakinnye yabashije gutsinda imikino 2 gusa ya Gicumbi na Etincelles mu gihe yanganyije imikino 6 harimo n’uwa APR mu gihe yatsinzwe imikino 18, itsinda ibitego 15 ariko itsindwa 42.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka