Federasiyo ya Maroc igiye kubakira Gicumbi na Rusizi Stade zigezweho

Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’irya Maroc, Gicumbi na Rusizi bagiye kubakirwa Stade guhera mu kwezi kwa Kane uyu mwaka

Mu kwezi kwa Mata 2017, ni bwo itsinda ry’intumwa zari ziturutse mu gihugu cya Maroc zaje mu Rwanda zihura n’abayobozi ba Ferwafa ndetse na Ministeri zirebwa n’ibikorwa byo kubaka aya mastades zirimo Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINIFRA) na Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Gicumbi: aha hajyaga hanyuzamo hakanaparikwa amapikipi hagiye kongera gukorwa neza
Gicumbi: aha hajyaga hanyuzamo hakanaparikwa amapikipi hagiye kongera gukorwa neza

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent de Gaulle yari mu gihugu cya Maroc, yagiranye ibiganiro na Anouar Gueriri, umuyobozi wa Coter Terhrazaz Construction Company izubaka ibi bibuga, bemeza ko ubu uturere tubiri ari two tuzaherwaho muri Mata 2018.

Uruhande rumwe rw'aho abafana bicara muri Stade ya Gicumbi rwari rwaramezemo ibyatsi rugiye gutunganwa, aho hazajya hicara abantu 3000
Uruhande rumwe rw’aho abafana bicara muri Stade ya Gicumbi rwari rwaramezemo ibyatsi rugiye gutunganwa, aho hazajya hicara abantu 3000
Ikibuga kizashyirwamo ubwatsi bw'ubukorano
Ikibuga kizashyirwamo ubwatsi bw’ubukorano

Muri ibi biganiro bemeranijwe ko mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe iyi kompanyi izaba iri kuzana ibikoresho bizifashishwa, maze nyuma imirimo yo kubaka izi stade ebyiri igahita itangira, aho hazanubakwa ahazajya hicara abafana byibura 3000 muri buri Stade.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle n'Umuyobozi wa Coter Terhrazaz Construction Company yo muri Maroc, ejo i Cassablanca
Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent de Gaulle n’Umuyobozi wa Coter Terhrazaz Construction Company yo muri Maroc, ejo i Cassablanca

Iyi kompanyi imaze kubaka ibibuga 63 bifite ubwatsi bw’ubukorano na 5 bifite ubwatsi bw’umwimerere mu gihugu cya Maroc, ikaba iteganya no kubaka ibibuga muri buri karere ko mu Rwanda kabyifuza kakazishyura mu gihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngo bizabamarire iki se babuze kubaka ibindi bikorwa remezo naho ibibuga byu mupira wananiye abanyarwanda ayo mafaranga ntagiye gupfishirizwa ubusa rwose.iyo bubaka ibitaro cg amashuri naho umupira bawibagirwe. ntawe tuzi waratunaniye byapfiriye muri administration zihejuru batazi ibyo bakora ibitu byose byarazambye.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Njye sinemeranywa nawe uvuga ko ibibuga bidakwiye kubakwa. Nibyukanwe no gutegura abana bato bazabikiniraho aho guhora mujya kugura abakinyi batazagira icyo babamarira. Gushaka success zo mu gihe gito ntacyo bimaze. Umushinga uzramba urategurwa : hagomba strategies z’igihe kirekire. Ingamba zitegurwa n’abantu babifitiye ubushobozi. Ntushobora gutera imbere wiyumvisha ko iyo utekereje none bizatanga umusaruro nyuma y’umwaka umwe; ibyo ntibishoboka. Mutekereze cyaneee

Gandhi yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka