FC Barcelone ihiga izindi mu gukundwa n’ibyamamare mu Rwanda

Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru bashishikajwe no gufana amakipe yabo bakunda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (UEFA Champions League), ibyamamare byo mu Rwanda birimo abahanzi, abavanga imiziki, abakinnyi n’abandi, ni bamwe mu biteguye kurara bicaye imbere ya televiziyo zabo birebera amakipe bafana.

Ibyatangajwe n’abahanzi n’ibindi byamamare bitandukanye mu Rwanda byavuganye na Kigali Today bigaragaza ko ikipe ya FC Barcelone yo muri Esipanye, ari yo iraza ijoro abahanzi benshi ba hano mu Rwanda, indi iyikurikira ikaba ari Manchester United na Arsenal zo mu Bwongereza.

Dore bamwe mu byamamare mu Rwanda n’amakipe bafana

Senderi International Hit afana Manchester United

Kuva mu mwaka w’ibihumbi 2000, ni umufana w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza. Avuga ko yayikunze ubwo yarimo icyiswe ‘Generation 99’ yarimo ba Paul Scholes, Ryan Giggs n’abandi bakoze ibigwi muri iyi kipe hambere.

TMC afana FC Barcelone

Mujyanama Claude uzwi nka TMC avuga ko afana Barcelone kubera umukino mwiza. Avuga ko akunda umukino wa Tic Tac ukinwa n’iyi kipe, akanakunda by’umwihariko umukinnyi Lionel Messi afata nk’umukinnyi wa mbere mu mateka ya ruhago.

Nemeye Platini afana Manchester

N’ubwo atagaragaza igihe yatangiriye gufana iyi kipe, avuga ko yakunze iyi kipe igihe yari igitozwa na Sir Alex Ferguson. Yabifatanyaga no gukunda Real Madrid kubera umukinnyi Ronaldo, ariko ubu Real Madrid yarayiretse ajya kuri Juventus nyuma y’uko Ronaldo ayivuyemo.

Ishimwe Clement na Butera Knowless bombi bafana FC Barcelone

N’ubwo Clement adakunda kugaragara yambaye imyenda y’iyi kipe, ngo afite inzozi zo kuzajya kureba umukino wa Barcelone ku kibuga cyayo cyitwa Camp Nou, naho umugore we Knowless we ntiyihishira dore ko akunda no kwambara umwenda w’iyi kipe.

Safi Madiba ni umufana wa Liverpool

Uyu muhanzi avuga ko hatarashira igihe kinini afannye iyi kipe kuko yatangiye kuyifana muri 2018 ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa nyuma wa Champions League na Real Madrid, umukinnyi wa Liverpool Mohamed Salah akavunwa urutugu na Sergio Ramos wa Real Madrid.

Icyo gihe ngo yarakariye cyane ikipe ya Real Madrid bituma ahita anafana Liverpool kuva uwo munsi.

Riderman ni umufana wa Barcelone

Riderman avuga ko akunda ikipe ya Barcelone bikomeye ariko byagera ku mukinyi wayo Lionel Messi bigakabya. N’ubwo nta kintu gifatika kigaragaza ko akunda Barcelone na Lionel Messi, avuga ko yahisemo kumuririmba mu ndirimbo ye yise ‘Inyuguti ya R’ aho avuga ngo “R ya Ronaldo, gusa jyewe nkunda Messi ukina ize adashyizemo ubwiyemezi”. Riderman avuga ko uyu murongo ari wo bendera rye rigaragaza urukundo akunda Messi.

Abahanzi Teta Diana, Ama G The Black, Jay Polly, na Oda Paccy bavuga ko ari abafana ba FC Barcelone.

Oda Paccy
Oda Paccy

Oda Paccy we akunda no kugaragara mu ruhame yambaye imyenda y’iyi kipe. Teta Sandra na we avuga ko afana FC Barcelone ngo kuko na basaza be bayihuriragaho mu kuyifana.

Bruce Melodie ni umufana wa FC Barcelone n’ubwo adakurikirana iby’umupira cyane. Mu mvugo ye yumvikanisha ko afana Barcelone kubera ko ikinamo Lionel Messi.

Fireman ni umufana wa FC Barcelone. Mbere y’uko ajyanwa Iwawa, yigeze kubazwa ikipe afana, avuga ko ari umukunzi wa FC Barcelone ndetse ngo yajyaga anambara imyenda iriho ibirango by’iyi kipe.

DJ Anita Pendo uzwi no mu itangazamakuru ni umufana ukomeye wa Manchester United. Aba no mu itsinda rigari ry’abafana b’iyi kipe baba mu Rwanda ryitwa ManUnited Till we Die.

Umunyarwenya Kibonke Clapton afana Manchester United. Inzozi ze ngo ni ukuzareba umukino w’iyi kipe ku kibuga cy’iyi kipe cyitwa Old Traford.

DJ Pius afana ikipe ya Manchester United

Miss Mutesi Jolly we afana Arsenal. Avuga ko n’ubwo adakunda kugaragara yambaye imyambaro y’iyi kipe, ngo ubusanzwe arayikunda cyane ku buryo aba akeneye kumenya amakuru yose ayerekeyeho, akanareba imikino yayo.

Miss Iradukunda (Miss Rwanda 2018) ni umufana wa Arsenal ariko avuga ko anakunda ikipe ya Real Madrid.

Samuel Mugisha uzwi cyane mu gusiganwa ku magare ni umufana wa Arsenal kimwe na Areruya Joseph na we ufana Arsenal.

Kate Bashabe yagaragaje ko ari umufana ukomeye wa Liverpool

Umunyamideri w’umunyarwanda Kate Bashabe yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool ubwo yarebaga umukino wayo wa mbere ufungura shampiyona ya 2019/2020.

Kate Bashabe
Kate Bashabe

Kate Bashabe yarebye uwo mukino ubwo yari mu rugendo mu Bwongereza, yifotoreza mu iduka ry’imyenda y’ikipe ya Liverpool yandika kuri Instagram ye ko arimo agura umwenda aza kwambara ubwo aba areba umukino wa Liverpool na Norwich ubera Unfiled ku kibuga cya Liverpool.

Icyo gihe, mu nteruro ngufi yanditse munsi y’ifoto yifotoje agura umupira w’ikipe, yagize ati “Guhahira umukino wa nijoro, Ikipe y’umutuku mureke ndebe ibiganza byanyu”.

Mu masaha yari yabanje, Kate Bashabe yari yashyize hanze ifoto yicaye muri restaurant yo mu mujyi wa Liverpool, asa n’uri kwiruhukira.

Kate Bashabe aha yari muri Restaurant yo mu mujyi wa Liverpool
Kate Bashabe aha yari muri Restaurant yo mu mujyi wa Liverpool

Umukino Kate Bashabe yashakaga kureba, ni umukino wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza wahuje Liverpool na Norwich, ukaba ari umukino wari witezweho kurebwa n’abakunzi benshi mu Bwongereza ndetse n’ahandi hatandukanye ku isi mu bakunda Liverpool.

Nyuma yo kugura umwambaro w’iyo kipe, Kate Bashabe yagaragaye ari ku kibuga umukino wabereyeho yambaye umupira wa Liverpool ndetse afana cyane iyo kipe.
Ni umukino warangiye utanze ibyishimo ku bafana ba Liverpool kuko yabashije gutsinda Norwich City ibitego bine kuri kimwe (4-1).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWISHIMIRA amakuru mutugezaho kandi mukomeze muduhe amakuru agezwho bityo dukomeze kubaka u rwanda rwacu .murakoze cyane turabakunda .

E_NZO Phocas yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka