FC Barcelona yasabye Ousmane Dembele kuyivamo bitarenze Mutarama 2022

Nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri FC Barcelona, iyi kipe yavuze ko Umufaransa Ousmane Dembele agomba kuyivamo muri uku kwezi kwa mbere 2022, mu gihe amasezerano ye yagombaga kurangira muri Kamena uyu mwaka.

Ousmane Dembele
Ousmane Dembele

Ibi byatangajwe n’umuyobozi ufite mu nshingano igurwa n’igurishwa ry’abakinnyi muri FC Barcelona, Mateu Allemany, wavuze ko bamaze kubwira uyu musore n’umuhagarariye ko bagomba kuva muri iyo kipe bitarenze tariki 31 Mutarama 2022, ubwo isoko rizaba rirangiye kuko banze kongera amesezerano.

Yagize ati "Twabwiye Dembele n’umuhagarariye ko bagomba guhita bagenda, twiteze ko Ousmane azagurishwa bitarenze tariki 31 Mutarama."

Uyu muyobozi yakomeje avuga Dembele yanze kongera amasezerano yose bamuhaye inshuro nyinshi, bityo ko adashaka gukomezanya na FC Barcelona.

Yagize ati "Birasobanutse Dembele ntabwo ashaka gukomezanya na FC Barcelona, ntabwo yifuza kuba mu mishinga yacu kandi dushaka abakinnyi bafite umutima. Twamuhaye amasezerano menshi ngo asinye ariko buri gihe akayanga inshuro nyinshi."

Ubuyobozi bwa FC Barcelona buvuga ko icyemezo cyafashwe n’umutoza Xavi Hernandez, bose bafatanyije kuri Ousmane Dembele wasabye ko yajya ahembwa umushahara wa miliyoni 43’000’000 z’Amayero zirimo n’umusoro ku mwaka.

Mousa Sissoko uhagarariye Ousmane Dembele, yari aherutse gutangaza muri uku kwezi kwa mbere, ko batazava mu ikipe ya FC Barcelona basigajemo amezi atandatu, ahubwo ko bazagenda mu kwezi kwa gatandatu 2022, bakagendera ubuntu kuko amasezerano azaba arangiye.

Ousmane Dembele yageze muri FC Barcelona mu 2017 avuye mu ikipe ya Borussia Dortmund aguzwe miliyoni 145 z’Amayero ngo aze gusimbura Neymar Jr, wari umaze kujya muri Paris Saint Germain, aho mu myaka 5 ahamaze yakinnyemo imikino 129 atsindamo ibitego 31 agatangamo imipira 23 yavuyemo ibitego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None messi naronardo ninde mukinyi wambere

Niyongabo ezechiel yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka