- Robert Lewandowski
Ikipe ya Bayern Munich n’ikipe ya FC Barcelona zemeje ko zamaze kumvikana ku igurwa rya rutahizamu Robert Lewandowski wakiniraga Bayern Munich. Uyu musore wagaragaje ko yifuza kuva mu Budage mu mpeshyi y’uyu mwaka amakipe yombi yemeranyije ko agomba kugurwa ku giciro cya miliyoni 50 z’Amayero ariko Barcelona igahita yishyura miliyoni 45 z’Amayero mu gihe izindi 5 zizishyurwa mu bice nk’inyongera.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nibwo Robert Lewandowski yageze mu mujyi wa Mallorca mu gihugu cya Espagne kugira ngo akore ikizamini cy’ubuzima mu gihe azakinira FC Barcelona mu gihe cy’imyaka itatu iri mbere kugeza mu 2025. Amasezerano yasinywe kuri iki cyumweru, uyu mugabo akazajya ahembwa umushahara wa miliyoni 9 z’Amayero ku mwaka.
Robert Lewandowski yageze mu ikipe ya Bayern Munich mu mwaka wa 2014 avuye mu ikipe ya Borussia Dortmund, mu myaka umunani yari ayimazemo yakinnyemo imikino 375 atsinda ibitego 344. Avuye muri Bayern Munich atwayemo ibikombe 19 birimo ibikombe umunani bya shampiyona y’u Budage ndetse na UEFA Champions League imwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|