Fatima Women Football Club yazamukanye intego yo kutabura mu makipe ane

Nyuma yo gukatisha itike yo kujya mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’abari n’abaregarugori, ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore (Fatima Women Football Club) ya Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri, yihaye intego yo kujya iza mu makipe ane ya mbere.

Abakinnyi ba Fatima bashimiwe n'ubuyobozi bw'ikipe
Abakinnyi ba Fatima bashimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe

Iyi kipe yakatishije itike iyinjiza mu cyiciro cya mbere, nyuma y’umukino wasozaga Shampiyona, wabereye kuri sitade Ubworoherane kuwa 30 Kamena2019, igatsinda Tiger igitego kimwe ku busa.

Ikipe ya Fatima Women Club, izamutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe ishinzwe, bikaba byarashimishije abafana, abakinnyi, abatoza n’abayobozi bayo, bavuga ko intego bihaye bamaze kuyigeraho.

Padiri Ferdinand Hagabimana, Umuyobozi w’iyo kipe agira ati “Turishimye nta gushidikanya ikipe yacu igeze mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’abari n’abategarugori mu Rwanda, intego yacu tuyigezeho nk’uko twari twarabyiyemeje, Imana yabidufashijemo.

Padiri Hagabimana avuga ko hagiye kongerwa amaraso mashya mu ikipe, kugira ngo yitware neza mu cyiciro cya mbere dore ko ikipe yihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere.

Padiri Ferdinand Hagabimana Umuyobozi wa Fatima Women Football Club
Padiri Ferdinand Hagabimana Umuyobozi wa Fatima Women Football Club

Ati “Abakinnyi bacu barashoboye, ariko bakeneye amaraso mashya turi gushaka abandi bakinnyi, abo dushaka twatangiye kuvugana, ku buryo ikipe izinjira mu cyiciro cya mbere ikomeye cyane”.

Abakinnyi bagejeje ikipe mu cyiciro cya mbere, bavuga ko badatewe ubwoba n’amakipe akomeye bagiye guhangana na yo mu cyiciro cya mbere, aho bemeza ko bagiye guhatanira umwanya wa mbere.

Umwe yagize ati “Turishimye birenze kuba tugeze mu cyiciro cya mbere, twarabiharaniye kandi mu cyiciro cya mbere tugomba kuba aba mbere, nta bwoba na buke dufite tugiye gukubira amakipe induru zivuge”.

Abafana b’iyo kipe bavuga ko ingamba bafite ari ugushinga ‘Fan Club’ ya Fatima Women Club, bagakuraho icyo bakomeje kwita ubwami bw’amakipe abiri yari yaramaze kwigarurira icyiciro cya mbere, ari yo As Kigali na Scandinavia.

Abafana ngo bagiye gushinga Fan Club
Abafana ngo bagiye gushinga Fan Club

Nshimiyimana Patrick ati “Iyo tutagera mu cyiciro cya mbere twari kubabara cyane, twatanze imbaraga nyinshi, tugiye gushinga Fan Club ahasigaye duhangane n’amakipe, turashaka Scandinavia na As Kigali zonyine tuzereke icyo dushoboye”.

Christine Mukangoboka, Ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Rwanda (FERWAFA), yavuze ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagenze neza kurusha izayibanjirije kuko hatigeze hagaragara amakipe asezera, agasaba amakipe azamutse mu cyiciro cya mbere kwitegura neza akongera imbaraga no gukora cyane.

Christine Mukangoboka ushinzwe iterambere ry'umupira w'abagore muri FERWAFA
Christine Mukangoboka ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore muri FERWAFA

Ikipe ya Fatima yashyikirijwe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 300 yatanzwe na FERWAFA ku mwanya wa kabiri yagize, aho izamukanye na APAYERI, yatwaye igikombe izamuka iri ku mwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi kipe izagera kure kdi nibyo tuyifurije.umupira wabari nabategarugori bawushyiremo ingufu zikomeye.tubarinyuma Fatima fc oyeeee

Autilie yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka