#Euro2024: U Budage bwafunguye Igikombe cy’u Burayi butsinda Scotland

Mu gihugu cy’u Budage, ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, hatangiye kubera irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024, aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura.

Ni umukino utagoye ikipe y’u Budage yari imbere y’abakunzi bayo kuko ku munota wa 10 gusa Florian Wirtz yahise atsinda igitego cya mbere ku mupira hahawe na Jushua Kimmich, cyakurikiwe n’icya kabiri cyatsinzwe na Jamal Musiala ku munota wa 19 ahawe umupira na Kai Havertz.

Kai Havertz ukinira ikipe ya Arsenal wari utanze umupira uvamo igitego,ku munota wa 45 nawe yatsinze icye kuri penaliti yaturutse ku ikosa Ryan Parteous wanahawe ikarita itukurw yari akoreye Ilkay Gundogan igice cya mbere kirangira bafite igitego 3-0.

Mu gice cya kabiri byatwaye iminota 23 kugira ngo ku munota wa 68 rutahizamu Niclas Fllükrug atsinde igitego cya kane cy’u Budage. Ku munota wa 87 Scotland yabonye igitego cyitsinzwe na Antonio Rudiger nyuma y’umupira uhinduwe ukagenda wikuba ku bakinnyi mu rubuga rw’amahinda umugera ku mutwe awushyira mu izamu rye ryarimo Manuel Neuer.

Kai Havertz wagize umwaka mwiza muri Arsenal, yabikomereje mu gikombe cy'u Burayi atsinda igitego agatanga n'umupira wavuyemo igitego
Kai Havertz wagize umwaka mwiza muri Arsenal, yabikomereje mu gikombe cy’u Burayi atsinda igitego agatanga n’umupira wavuyemo igitego

U Budage bwateye amashoti 20 muri uyu mukino Scotland iteye rimwe gusa ntabwo bwahagarariye aha kuko mu minota itatu yari yongewe ,ku mupira Thomas Muller yahaye Emre Can uyu mugabo w inyuma y’urubuga rw’amahina yeteye ishoti rigendera hasi umumuezamu Anguss Gunn akananirwa gukuramo umupira ,umukino urangira u Budage butsinze ibitego 4-1.

Mu itsinda rya mbere umukino wa kabiri kuri uyu wa gatandatu saa cyenda u Busuwisi buzakina na Hongiriya, naho mu itsinda rya kabiri saa kumi nebyiri Croatia izakine na Espagne mu gihe Albania izakina n’u Butaliyani saa tatu z’ijoro.

Umugore w'umunyabigwi muri ruhago y'u Budage, Franz Beckenbauer, uheruka kwitaba Imana, Heidi ari hamwe na Jürgen Klinsmann wabaye kapiteni w'ikipe y'u Budage agatwarana na bwo igikombe cy'Isi mu 1990 akanatwara icy'u Burayi mu 1996 na Bernard Dietz na we wabaye kapiteni w'u Budage akanatwarana na yo iri rushanwa riri gukinwa mu 1980 ni bo bazanye igikombe kiri gukinirwa mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera witabye Imana muri Mutarama 2024
Umugore w’umunyabigwi muri ruhago y’u Budage, Franz Beckenbauer, uheruka kwitaba Imana, Heidi ari hamwe na Jürgen Klinsmann wabaye kapiteni w’ikipe y’u Budage agatwarana na bwo igikombe cy’Isi mu 1990 akanatwara icy’u Burayi mu 1996 na Bernard Dietz na we wabaye kapiteni w’u Budage akanatwarana na yo iri rushanwa riri gukinwa mu 1980 ni bo bazanye igikombe kiri gukinirwa mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera witabye Imana muri Mutarama 2024
Ni imikino yafunguwe mu birori byari biryoheye ijisho
Ni imikino yafunguwe mu birori byari biryoheye ijisho
Abatoza b'abanyabigwi Sir Alex Ferguson (uri ibumoso) watoje Manchester United unakomoka muri Scotland yanyagiwe na Jose Mourinho (iburyo) na we watoje iyi kipe akongeraho andi nka Chelsea,Real Madrid, barebye uyu mukino
Abatoza b’abanyabigwi Sir Alex Ferguson (uri ibumoso) watoje Manchester United unakomoka muri Scotland yanyagiwe na Jose Mourinho (iburyo) na we watoje iyi kipe akongeraho andi nka Chelsea,Real Madrid, barebye uyu mukino
Toni Kroos wari umaze imyaka itatu yarasezeye mu ikipe y'igihugu ariko muri Werurwe 2024 akayigarukamo abisabwe n'umutoza ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino wa mbere w'irushanwa rya nyuma akinnye mu buzima bwa ruhago y'umwuga kuko nyuma yaryo azahagarika ruhago burundu
Toni Kroos wari umaze imyaka itatu yarasezeye mu ikipe y’igihugu ariko muri Werurwe 2024 akayigarukamo abisabwe n’umutoza ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino wa mbere w’irushanwa rya nyuma akinnye mu buzima bwa ruhago y’umwuga kuko nyuma yaryo azahagarika ruhago burundu
Umukinnyi w'u Budage, Jamal Musiala, usanzwe akinira Bayern Munich yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umukino
Umukinnyi w’u Budage, Jamal Musiala, usanzwe akinira Bayern Munich yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino
Niclas Füllkrug yishimira igitego cya kane yatsinze
Niclas Füllkrug yishimira igitego cya kane yatsinze
Florian Wirtz w'imyaka 21 ni we watsinze igitego gifungura Igikombe cy'u Burayi 2024
Florian Wirtz w’imyaka 21 ni we watsinze igitego gifungura Igikombe cy’u Burayi 2024
Ikosa Ryan Porteous yakoreye İlkay Gündoğan agahabwa ikarita itukura, Scotland igakina igice cya kabiri ari abakinnyi icumi
Ikosa Ryan Porteous yakoreye İlkay Gündoğan agahabwa ikarita itukura, Scotland igakina igice cya kabiri ari abakinnyi icumi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka