#EURO2020 : Abongereza n’Abataliyani barahurira ku mukino wa nyuma

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’umupira w’amaguru ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya EURO 2020 rihuza amakipe y’ibihugu y’i Burayi, nyuma yo gutsinda Denmark ibitego 2-1 u Bwongereza bukaba bugeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma y’imyaka 55 yari ishize bugerageza ariko ntibubishobore.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021 nibwo hakinwe umukino wa kabiri wa ½ cy’irangiza, umukino wabereye kuri Stade Wembley mu Bwongereza uhuza u Bwongereza na Denmark.

Denmark ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Mikkel Damsgaard, umunyezamu Pickford awukoraho ariko uranga ujya mu izamu.

Ku munota wa 39 w’umukino, ku mupira wari uhinduwe mu rubuga rw’amahina na Bukayo Saka ashaka Sterling, kapiteni wa Denmark Kjaer yahise awukoraho ujya mu izamu, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Amakipe yombi yakomeje gushakisha uburyo bwo kubona igitego cya kabiri, ari nako akora impinduka zitandukanye ariko iminota 90 y’umukino irangira bikiri igitego 1-1.

Mu minota 30 y’inyongera, Raheem Sterling wari wagoye ab’inyuma ba Denmark, yaje gukorerwaho Penaliti, Harry Kane ayiteye umunyezamu ayikuramo ariko ntiyagumana umupira, Harry Kane ahita yongera arawutera kiba igitego cya 2.

Umukino waje kurangira Abongereza begukanye intsinzi imbere y’abafana babo, bakaba bagomba kuzahurira ku mukino wa nyuma n’u Butaliyani bwasezereye Espagne ku wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021. Umukino wa nyuma utegerejwe ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021 saa tatu z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda ukaba na wo uzabera kuri iyi stade ya Wembley yo mu Bwongereza.

Abakinnyi babanje mu kibuga

U Bwongereza: Pickford, Walker, Stones, Maguire, Shaw, Phillips, Rice, Saka, Mount, Sterling, Kane.

Denmark: Schmeichel, Christensen, Kjaer, Vestergaard, Stryger Larsen, Hojbjerg, Delaney, Maehle, Braithwaite, Dolberg, Damsgaard.

Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi b'u Bwongereza bazonze ikipe ya Denmark
Raheem Sterling ni umwe mu bakinnyi b’u Bwongereza bazonze ikipe ya Denmark
Harry Kane yatsinze igitego cyahesheje intsinzi u Bwongereza
Harry Kane yatsinze igitego cyahesheje intsinzi u Bwongereza
Abongereza bishimiye gukabya inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa mu mateka yabo
Abongereza bishimiye gukabya inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu mateka yabo
Umutoza w'u Bwongereza, Gareth Southgate, yishimiye intsinzi
Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, yishimiye intsinzi
Umunyezamu wa Denmark, Kasper Schmeichel, ntako atagize ariko biba iby'ubusa barasezererwa
Umunyezamu wa Denmark, Kasper Schmeichel, ntako atagize ariko biba iby’ubusa barasezererwa
Abakinnyi ba Denmark bashimiye abafana benshi bari baje kubashyigikira
Abakinnyi ba Denmark bashimiye abafana benshi bari baje kubashyigikira
Bukayo Saka usanzwe akinira Arsenal ni umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere. Yagize uruhare mu gitego cya mbere cy'u Bwongereza atera umupira mu izamu bituma umukinnyi wa Denmark yitsinda
Bukayo Saka usanzwe akinira Arsenal ni umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere. Yagize uruhare mu gitego cya mbere cy’u Bwongereza atera umupira mu izamu bituma umukinnyi wa Denmark yitsinda
Abafana bongeye kuryoherwa na ruhago nyuma y'igihe kirekire cyari gishize batemererwa kujya kuri stade ari benshi
Abafana bongeye kuryoherwa na ruhago nyuma y’igihe kirekire cyari gishize batemererwa kujya kuri stade ari benshi
Hagati y'Abataliyani n'Abongereza haravamo abatwara igikombe
Hagati y’Abataliyani n’Abongereza haravamo abatwara igikombe

Amafoto: UEFA EURO 2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Haraca uwambaye pe!!

MBARUBUKEYE AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Haraca uwambaye pe!!

MBARUBUKEYE AUGUSTIN yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka