Etoile de l’Est isubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa

Ikipe ya Etoile de l’Est nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, ihise isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa ivuye mu cyiciro cya kabiri

Mu mikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ya 2021/2022 yabaye kuri uyu wa Kane, isize ikipe ya Etoile de l’Est imanukanye na Gicumbi FC bari barazamukanye.

Etoile de l'Est yatsinzwe na AS Kigali ihita imanuka
Etoile de l’Est yatsinzwe na AS Kigali ihita imanuka

Ku i Saa Sita n’igice ni bwo imikino ibiri y’amakipe arwana no kutamanuka yari itangiye, aho i Musanze ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Rutsiro, naho i Nyamirambo AS Kigali yakira Etoile de l’Est.

Ikipe ya AS Kigali ntiyaje korohera Etoile de l’Est iyitsinda ibitego 2-0, mu gihe Rutsiro yo yitsindiye Musanze igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka