Etoile de l’Est isubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa

Ikipe ya Etoile de l’Est nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, ihise isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa ivuye mu cyiciro cya kabiri

Mu mikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ya 2021/2022 yabaye kuri uyu wa Kane, isize ikipe ya Etoile de l’Est imanukanye na Gicumbi FC bari barazamukanye.

Etoile de l
Etoile de l’Est yatsinzwe na AS Kigali ihita imanuka

Ku i Saa Sita n’igice ni bwo imikino ibiri y’amakipe arwana no kutamanuka yari itangiye, aho i Musanze ikipe ya Musanze FC yari yakiriye Rutsiro, naho i Nyamirambo AS Kigali yakira Etoile de l’Est.

Ikipe ya AS Kigali ntiyaje korohera Etoile de l’Est iyitsinda ibitego 2-0, mu gihe Rutsiro yo yitsindiye Musanze igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka