Etoile de l’Est igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24

Ikipe ya Etoile de l’Est itsinze Amagaju mu mukino wa 1/2 wabereye mu kKrere ka Ngoma, ihita ibona itike y’icyiciro cya mbere.

Etoile de l'Est nyuma yo gutsinda Amagaju
Etoile de l’Est nyuma yo gutsinda Amagaju

Mu mikino ya 1/2 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa Kabiri, Etoile de l’Est ku kibuga cyayo yari yakiriye Amagaju y’i Nyamagabe.

Ikipe ya Etoile de l’Est ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 52, igitego cyatsinzwe na Bugingo Jean Pierre kuri Coup-Franc.

Amagaju yakinaga ari abakinnyi 10 kuva ku munota wa 51, yaje gutsinda igitego cyo kwishyura kuri Penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Rukundo Protogene.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira ari igitego 1-1, hiyambazwa penaliti ikipe ya Etoile de l’Est itsinda Amagaju penaliti 6-5.

Undi mukino wa 1/2 wahuje ikipe ya Gicumbi na Heroes i Gicumbi, urangira Gicumbi igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Heroes ibitego 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka