Etoile de l’Est FC n’Amagaju FC zazamutse mu cyiciro cya mbere

Nyuma y’umwaka yari imaze imanutse mu cyiciro cya kabiri, Etoile de l’Est FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere izamukanye n’Amagaju FC yari imaze imyaka ine idakina icyiciro cya mbere.

Etoile de l'Est yazamutse yegukana n'igikombe
Etoile de l’Est yazamutse yegukana n’igikombe

Ibi aya makipe yabigezeho nyuma y’imikino y’umunsi wa gatandatu w’irushanwa rito ryakinwe n’amakipe ane yari yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza aho buri kipe yahuye n’indi. Ikipe y’Amagaju FC yasabwaga gutsinda umukino wayo byanze bikunze, yari yakiriye Etoile de l’Est FC yo itasabwaga byinshi kuko yagiye gukina ifite amanota 10 n’ibitego bine yari izigamye.

Amagaju FC yakoze ibyo yasabwaga, itsinda Etoile de l’Est igitego 1-0. Gutsinda uyu mukino wayo byayifashije kugira amanota 10 nta mwenda nta n’igitego izigamye mu gihe Etoile de l’Est yo yari igumanye amanota 10 n’ibitego bitatu izigamye.

Kapiteni wa Etoile de l'Est FC ahabwa igikombe na Perezida w'inzibacyuho wa FERWAFA, Habyarimana Marcel Matiku
Kapiteni wa Etoile de l’Est FC ahabwa igikombe na Perezida w’inzibacyuho wa FERWAFA, Habyarimana Marcel Matiku

Ku rundi ruhande ariko nubwo Amagaju FC yatsindaga, yanakurikiraniraga hafi ibiri kubera kuri stade ya Mumena i Kigali aho ikipe ya Gicumbi FC bari bahanganiye umwanya wa kabiri yari yakiriwe na Vision FC itari ifite icyo irwanira kuko yari iya nyuma. Gicumbi FC yasabwaga gutsinda ariko igategereza ibyari kuva mu mukino w’Amagaju FC wari uri kubera i Nyamagabe ntabwo byayishobokeye kuko yanganyije na Vision FC igitego 1-1.

Amagaju FC yaherukaga gukina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri 2018-2019
Amagaju FC yaherukaga gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri 2018-2019

Iyi mikino yasozaga shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2022-2023 yasize Etoile de l’Est iyoboye urutonde rw’amanota 10 izigamye ibitego bitatu byatumye izamuka mu cyiciro cya mbere inatwaye igikombe, mu gihe yazamukanye n’Amagaju FC yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, naho Gicumbi FC isoreza ku mwanya wa gatatu n’amanota 8 mu gihe Vision FC yasoje iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane.

Etoile de l’Est FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2021-2022 mu gihe Amagaju FC yari yaramanutse mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Byari ibyishimo kuri Etoile de l'Est yazamutse nyuma y'umwaka umwe imanutse
Byari ibyishimo kuri Etoile de l’Est yazamutse nyuma y’umwaka umwe imanutse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ESE ONANA AZAKINA FINALI Y’ICYAMAHORO?

LAURIEN yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

AHUBWO BADUHE NOMERO TUZATANGIRAHO AGAFRANGA KO KUGURA ABAKINNYI B’AMAGAJU

LAURIEN yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Ntabwo mwakwiyumvisha umunezero ntewe n’ikipe yacu narazwe n’abasogokuruza bo mubufundu! Viva #Amagaju🔥🔥🔥

Celestin yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Amagaju nakomereze aho

Francais yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Amagaju congratulations

Francais yanditse ku itariki ya: 21-05-2023  →  Musubize

Ni ukuri twishimiye kuramuka kwa Amagaju kandi bakomereze aho ntibazasubire mu kiciro cya kabiri kandi Imana ibibashoboje ishimwe.

Musengimana jean claude yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka