Etincelles yongeye kubabaza Rayon Sports, abasifuzi batungwa agatoki

Ikipe ya Etincelles yongeye kubabaza Rayon Sports ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuri Stade Umuganda

Ni umukino watangiye ukerereweho iminota itandatu, gusa Etincelles yari mu rugo yatangiye isatira cyane Rayon Sports ariko ntibabashe gutera imipira yateza ikibazo mu izamu ryari ririnzwe na Bakame.

Rayon Sports yagerageje gushaka igitego biranga
Rayon Sports yagerageje gushaka igitego biranga

Mu minota ya mbere y’igice cya mbere, Niyonzima Olivier Sefu yaje gutonekara urutugu amaze iminsi anarwaye, aza guhita asimburwa na Nyandwi Saddam, bituma Mutisnzi Ange wakinaga inyuma ahita ajya gukina mu kibuga ahagti mu mwanya wa Sefu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, igice cya kabiri kigitangira Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yahise asimbuza Caleb yinjizamo Irambona Eric wari umaze iminsi yitwara neza asimbuye.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Etincelles:Rukundo Protogene , Gikamba Ismail, Akayezu Jean Bosco, Nahimana Isiaq, Kayigamba Jean Paul, Jumapili Iddy, Nsengiyumva I. , Tuyisenge Hakim, Mumbele Saiba Claude, Nduwimana Michel na Niyonsenga Ibrahim

Etincelles yabanje mu kibuga
Etincelles yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Mugabo Gabriel , Mutsinzi Ange, Rutanga Eric ,Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Nova Bayama,Tidiane Koné, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Nyuma y’uyu mukino, abatoza bombi bagaragaje ko batanyuzwe n’ibyemezo by’abasifuzi

Karekezi Olivier wa Rayon Sports yatangaje ko atishimiye uburyo umukinnyi we Djabel Manishimwe yahawe ikarita itukura, ndetse n’andi makosa abona yagiye akorwa mu misifurire.

"Sinumva ukuntu abakinnyi babiri bose basimbuka, bagahuza intugu, umusifuzi yarangiza agahita aha ikarita itukura umukinnyi wacu, hari n’aho abakinnyi ba Etincelles baryamaga, bajya hanze bagahita bagaruka ako kanya kandi hari igihe kiba giteganyijwe cyo kugaruka mu kibuga"

Ku ruhande rwa Ruremesha utoza Etincelles nawe yababajwe n’umukinnyi we utazakina umukino wa Kiyovu, nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo ari ku ntebe y’abasimbura

"Nk’ubu sindamenya icyo umukinnyi wanjye yazize, yari kwishimana n’abandi barangije bahita bamuha ikarita, ni umukinnyi tugenderaho, none kutazamubona kuri match ya Kiyovu ni ikibazo"

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Kambale Salita Gentil wamaze gusinyira Singida yari yiyicariye mu bafana
Kambale Salita Gentil wamaze gusinyira Singida yari yiyicariye mu bafana
Djabel Manishimwe yahawe ikarita y'umutuku ahita asohoka mu kibuga
Djabel Manishimwe yahawe ikarita y’umutuku ahita asohoka mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iba rayon ntibitwaze abasifuzi nibintu bisanzwe burigihe dukunda gutikurira aba reyo mukwaha

mazi yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

@ Umwanditsi, ese Rayon yakinnye yonyine ko mbona watanze urutonde "line up"gusa?
Naho kuri rouge ya Djabel rwose turetse ubufana yari ayikwiriye kuko yakubise mugenziwe inkokora bigaragara.
Ndanguze nisabira abatoabatoza bo murwanda guca aba kinnyi ku ngeso yo kwiryamisha bamaze kubona igitego. Rwose bisigaye biteybiteye isoni eweee!

DIDI yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

iyi championnat nzaba ndeba amaherezo, bravo Étincelles

jo yanditse ku itariki ya: 21-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka